Rwiyemezamirimo akaba n’umushoramari Sina Gérard wamenyekanye Ku izina rya Nyirangarama kuri Ubu yasohoye igitabo kivuga ku mateka y’ubuzima bwe.

Mu Kagari ka Nyirangarama ho mu Karere ka Rulindo niho havukiye rwiyemezamirimo Sina Gérard, ibikorwa bye bihindura aka gace ku buryo Ari nayo mpamvu yaje kwitirirwa Nyirangarama.
Aho kandi niho hatangiriye Ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi Sina Gérard/Entreprise Urwibutso, cyahereye ku bucuruzi bw’amandazi yamamaye nk’Urwibutso, ariko ubu kigeze ku binyobwa by’umwimerere birimo na divayi.
Sina Gérard yatangiye akora amandazi yise Urwibutso ari naho ikigo cye gikomora izina “Entreprise Urwibutso”aza kongeraho Agashya ka Maracuja, Agashya k’Inkeri, Agashya k’Inanasi n’Agashya ka Karoti,amazi y’Akandi y’umwimerere, Akabanga nk’urusenda rumaze kogoga amahanga, Aka (mayonnaise), Akarusho (gakoze mu bitoki), Akarusho (divayi) n’Akacu (ketchup)…



Mu 2003 nibwo hashinzwe College Fondation Sina Gérard, igamije guharanira ko nubwo ubuhinzi n’ubworozi bikomeje gutera imbere, ejo hatazaza ikoranabuhanga rishya ugasanga Abanyarwanda ntibiteguye kuribyaza umusaruro, bagatakara.

Byinshi wifuza kumenya ku mateka y’ubuzima bwa Sina Gérard wabisanga mu gitabo yasohoye,wifuza ibi bitabo wabisanga ku mashami yose ya Sina Gérard mu gihugu hose.