Home Inkuru zamamaza Ibitoki bishobora kuvamo Champagne nziza cyane”PROF BIKORO MUNYANGANIZI”.

Ibitoki bishobora kuvamo Champagne nziza cyane”PROF BIKORO MUNYANGANIZI”.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abanyarwanda guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda) bamwe mu banyarwanda bakomeje guteza imbere ireme n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda ari nako bubahiriza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Prof Bikoro Munyanganizi ni umwe mu biyemeje kubyaza umusaruro ibikorerwa mu Rwanda cyane cyane bikomoka ku buhinzi, aho yashinze ikigo cy’amahugurwa n’ubushakashatsi kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi(CFRDTA Ltd)ndetse ashinga n’uruganda rutunganya ibikomoka ku bitoki.

Prof Bikoro avuga ko yashinze uru ruganda agamije gutunganya ibikomoka ku bitoki akoresheje ikoranabuhanga dore ko yaryize akanaryigisha igihe kirekire.

Imashini nyinshi zikoreshwa na CFRDTA Ltd nizo bikoreye ubwabo

Yagize ati”Nize ndetse nigisha ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi ndetse na doctorat yanjye nayikoze ku bitoki,ariko imashini yenga ntabwo nari narayikozeho;nibwo nicaye ndeba uko kwenga bivuna ukoresheje intoki hari naho bakoresha ibirenge maze niga uburyo twakwikorera imashini,ubu dufite imashini zitandukanye kandi twikoreye zirimo izitonora ibitoki ndetse n’izenga”.

Imashine zenga za CFRDTA Ltd

Prof Bikoro avuga kandi ko inzoga bakora n’umutobe bishobora kumara imyaka irenga itanu kandi bikanarushaho kuryoha kuko nta kindi bavangamo biba ari umwimerere dore ko bakoresha umutobe udafunguye n’amasaka.

Bafite kandi imashini zigezweho zibafasha gutunganya ibinyobwa bakora.

Yongeraho ko bafite na gahunda yo gukora Champagne mu gihe bazaba babonye ibikoresho nkenerwa kuko Champagne y’ibitoki ari nziza kandi ikagira uburyohe ntagereranywa.

Ati”Ahubwo nuko tutarabona amacupa yabigenewe twashakaga gukora na Champagne,kuko ku rwego rwa Laboratoire Champagne y’ibitoki iraryoha cyane kandi wanayisomaho ntube wamenya ko yavuye mu bitoki”.

Kugeza ubu CFRDTA Ltd ikora APERITIF,INKANGAZA,BUTUNDA,URWAGWA,UMWIKAMIRE ndetse n’UMUTOBE.

Inzoga z’umwimerere zikorwa na CFRDTA Ltd

Wifuza kubona ibinyobwa byabo wabasanga RUGENDE/GASABO,wanabahamagara kuri telephone zikurikira:0783802491.

Related Articles

Leave a Comment