Home Inkuru Nyamukuru Wasac ikomeje kuvugwamo imikoreshereze mibi y’imali ishobora guhindurwamo ibigo bibiri.

Wasac ikomeje kuvugwamo imikoreshereze mibi y’imali ishobora guhindurwamo ibigo bibiri.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, yatangaje ko hagiye gukorwa amavugurura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi,Isuku n’Isukura (WASAC); ashobora gutuma gihindurwamo bibiri bitandukanye cyangwa hagahindurwa inzego z’imiyoborere hagamijwe gukemura ibibazo biyirangwamo bishingiye ku ikoreshwa ry’umutungo.

Yabivugiye imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku wa 8 Nzeli 2021, ubwo yari kumwe n’abayobozi ba WASAC babazwa ku micungire mibi y’imari imaze igihe igaragazwa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru muri icyo kigo.

Raporo babazwagaho ni iya 2018/19 kuko mu ya 2019/20 WASAC ntiyigeze igaragaza imikoreshereze y’imari.

Hagarajwemo ko hari miliyoni 103 Frw WASAC yishyuye kabiri kuri Sosiyete ya Africa General Trading yayigurishije imiti isukura amazi. Amwe yishyuriwe kuri konti iri muri Banki ya Kigali andi yishyurirwa ku yo muri GT Bank.

Abadepite bagize PAC bavuze ko ubwo ari “uburiganya” kuko bitumvikana uko amafaranga yakwishyurwa inshuro ebyiri kandi binagaragara ko itsinda ryakoze ibyo bikorwa ari rimwe.

Umuyobozi Mukururu w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yasobanuye ko bari gushaka uko yagaruzwa ariko ko hari miliyoni zirenga 20 Frw zizagenderamo ngo bitewe n’inyungu zimwe na zimwe zizishyurwa.

Raporo yerekana kandi ko WASAC iberewemo imyenda ya miliyoni 838 Frw nayo ikabamo igera kuri miliyoni 803 Frw.

Uwase yatangaje ko hamaze ibyumweru bibiri hakorwa isuzuma ku bishobora gushingirwaho hakorwa amavugurura, ibizarivamo bikazaragazwa hagati mu Ukwakira 2021.

Niba iyo micungire mibi iterwa n’imiyoborere mibi hazakorwa impinduka mu buyobozi, nibirimba hashyirweho ibigo bibiri aho kimwe kizaba gishinzwe gutunganya amazi ikindi gishinzwe kuyageza ku bayakeneya cyangwa kuyagurisha.

Uwase ati “Ni isuzuma ritagamije kugaragaza neza iby’imari n’ibibazo by’imishinga gusa, ahubwo na buri cyose haba n’imiyoborere,ibikorwa nyamukuru by’ikigo n’intego dufite.”

Yavuze ko binyuze muri iryo suzuma bashaka gucukumbura imiterere ya WASAC harebwa niba ijyanye n’intego yayo cyangwa niba impinduka zikenewe kugira ngo bijyane.

Related Articles

Leave a Comment