Home INKURU ZIHERUKA Pioner Contractors yashyizeho uburyo bufasha Abakozi gukora banirinda icyorezo cya corona virus.

Pioner Contractors yashyizeho uburyo bufasha Abakozi gukora banirinda icyorezo cya corona virus.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Muri iki gihe isi yose n’u Rwanda muri rusange bakomeje guhangana  n’icyorezezo cya Corona Virus,hari bamwe mu bakozi byatumye batakaza imirimo yabo bitewe n’igihombo cyatewe nicyo cyorezo,ku rundi ruhande ariko hari n’abakoresha bashatse ibisubizo byatuma abakozi badatakaza imirimo kandi bakanakora birinda icyorezo cya Corona Virus.

Pioner Contractos ni sosiyete yigenga y’ubucuruzi ikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi ikaba ikorera hirya no hino mu gihugu,muri iki gihe dukomeje guhanga n’icyorezo cya Corona Virus biyemeje ko nta mukozi uzatakaza akazi ahubwo bashyiraho uburyo bwo gukora kandi bakanubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Bwana Iyamuremye Jean Damascene ni umuyobozi mukuru wa Pioner Contractos LTD yadutangarije ko batangiye imirimo yabo mu mwaka wa 2013 bafite intego yo guha urubyiruko rwinshi akazi mu rwego rwo kugabanya umubare w’abashomeri mu Rwanda,cyane ko bari basanzwe bakorera mu gihugu cya Kenya byumvikana ko bari bafite ubunararibonye.

Ati”Twatangiye imirimo yacu hano mu Rwanda mu mwaka wa 2013,mbere yaho twakoreraga mu gihugu cya Kenya tuza dufite gahunda yo guha abantu benshi akazi cyane cyane urubyiruko kuko twabonaga ko arirwo rwugarijwe n’ubushomeri,kugeza ubu dufite abakozi bagera kuri 300 barimo 200 bakora ku buryo buhoraho n’abandi 100 baza bitewe n’imiterere y’akazi”.

Bwana Iyamuremye Jean Damascene umuyobozi mukuru wa Pioner Contractos LTD

Bwana Iyamuremye kandi avuga ko muri iki gihe isi yose n’u Rwanda muri rusange bakomeje guhangana  n’icyorezezo cya Corona Virus bo bakomeje imirimo yabo aho bishoboka kandi nta mukozi bigeze basezerera.

Yagize ati”Nkuko nabibabwiye dukora mu mirimo y’ubwubatsi bityo rero aho bishoboka abakozi bacu bakomeje imirimo,mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza dukoresha 50% ku buryo hari aho bamwe bakora amanywa abandi nabo bagakora ijoro,uretse kandi ubwo buryo twanashyizeho n’ubundi buryo bwo gukora bamwe isaha imwe bakaruhuka hakaza abandi mu yindi saha bityo bityo kugeza batashye ubu buryo tubukoresha cyane mu ruganda rwa IMANA Stell rukora Ferabeto mu Bugesera naho dusanzwe dufite imirimo,ni ibintu bidufasha kwihutisha imirimo kandi n’abakozi bagataha batananiwe cyane.

Mu ruganda IMANA Stell rukora Ferabeto ni hamwe Pioner Contractors ifite imirimo.

Bamwe mu bakozi ba Pioner Contractos LTD nabo bishimira ko umukoresha wabo atabahagaritse ku mirimo nkuko bajya babyumva ahandi ndetse bakanishmira ibyo bamaze kugeraho.

Karimunda Jemus ni umukozi wa Pioner Contractos LTD umaze imyaka itatu akora,avuga ko amaze kugera kuri byinshi.

Karimunda Jemus umukozi wa Pioner Contractos LTD

Ati”Maze imyaka itatu nkorera Pioner Contractos LTD kugeza ubu maze kugura ibibanza bitatu,narubatse ubu ntuye iwanjye uretse nibyo ndoroye amatungo magufi n’amaremare,nshima umukoresha wanjye kuko amemba neza umushahara nishimiye ndetse n’ibindi byose bigenerwa umukozi akabikora”.

Ibi kandi binagarukwaho na NGABONZIZA Fidel we uvuga ko yigeze kugira impanuka akitabwaho n’umukoresha akavuzwa kugeza akize ndetse kuri akaba yarahawe n’izindi nshingano.

NGABONZIZA Fidel avuga ko yitaweho mu burwayi igihe yagiraga impanuka

Yagize ati”Nigeze kugira impanuka mu kwezi kwa 10/2019 baramvuza ndetse baranandwaza kuko muri icyo gihe narahembwaga,aho nkiriye nagarutse mu kazi bampa akazi kajyanye n’ubushobozi bwanjye.kugeza ubu najye maze kugera kuri byinshi birimo no kuba narirubakiye inzu”.

Pioner Contractos LTD yatangiye imirimo mu mwaka wa 2009 mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2013 nibwo batangiye gukorera mu Rwanda,ku ubu bafite abakozi babarirwa muri 300.

Related Articles

Leave a Comment