Home Inkuru Nyamukuru Minisiteri y’Ubutabera yakiriye indahiro za ba noteri bikorera 23 ibasaba gukora kinyamwuga.

Minisiteri y’Ubutabera yakiriye indahiro za ba noteri bikorera 23 ibasaba gukora kinyamwuga.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisiteri y’Ubutabera yakiriye indahiro za ba noteri bikorera 23, ibasaba kuzakorana ubunyamwuga kandi bakaziba icyuho cyagaragagaye mu mikorere idahwitse ya bamwe mu basanzwe mu kazi.

Ni umuhango wabereye ku Kimihurura kuri Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa 18 Kanama 2021.

Umuyobozi wa Serivisi ishinzwe kwegereza Ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera wari uhagarariye Minisitiri muri uwo muhango, Urujeni Martine, ni we wakiriye indahiro za ba noteri bikorera.

Yababwiye ko imirimo barahiriye yo kwemeza inyandiko z’abaturage ikomeye bityo bagomba kuyikorana ubushishozi nk’inzobere mu by’amategeko.

Yagize ati “Iyi miririmo abaturage barayikenera kenshi kandi iri no muri politiki y’igihugu yo kwegereza abaturage serivisi zitandukanye. Ntibibe ngombwa ko umuturage ahaguruka akajya i Kigali kugira ngo abone serivisi za noteri, ahubwo zo zikamanuka zikamwegera.”

Yabibukije ko imirimo barahiriye ibasaba ubushishozi kuko hari abajya bakoresha inyandiko mpimbano bakazijyanira ba noteri ngo bazemeze, nyuma bigateza ikibazo.

Ati “Ni iyo mpamvu nka Minisiteri y’Ubutabera tubasaba kujya mugira ubushishozi cyane mu nyandiko mwemeza. Ni serivisi isaba igihe gito kuyikora, ariko [iyo ikozwe nabi] ingaruka igira ni nyinshi cyane.”

Me Mugabo Sharif Yusuf usanzwe ari umwunganizi mu by’amategeko, yavuze ko yishimiye ko imirimo ye yagutse akaba agiye kuba noteri wigenga.

Yakomeje ati “Gutanga serivisi nziza ni inshingano zacu. [… ]Byaba bibabaje nk’umunyamategeko ari njyewe uhindukiye ngasanga ndi mu batayubahiriza.”

Me Kayirangwa Marie Grace we yatangaje ko serivisi za noteri agiye gutangira gutanga azazitangana umutima nama akurikiza ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Nyuma y’iyi ndahiro n’impanuro twahawe na Minisiteri y’Ubutabera, tugomba gutanga iyo serivisi ariko mbere na mbere dushingiye ku cyo amategeko ateganya.”

Mu Rwanda habarurwaga ba noteri 1.117 bakorera hirya no hino mu turere. Barimo 906 ba Leta, hakaba na 211 bigenga.

Urujeni yavuze ko 23 biyongereyeho uyu munsi bagaragaza intambwe ikomeye nyuma y’uko igihugu cyigeze kugira noteri umwe gusa wabaga i Kigali.

Related Articles

Leave a Comment