Bamwe mu bakora ubuhinzi mu Rwanda baravuga ko bushobora guhindura imibereho yabo bitandukanye n’imyumvire bahoze bafite yo guhingira kurwanya inzara gusa. Ibi ariko bagaragaza ko bishoboka mu gihe ubuhinzi bukozwe kinyamwuga,kuko biteza imbere igihugu ndetse n’ababukora muri rusange.
Ibi n’ibigarukwaho na Twahirwa Diego washinze sosiyete yitwa ”Gashora Farm Ltd” ihinga urusenda ikanarwohereza mu mahanga,avuga ko kuva yatangira umwuga w’ubuhinzi yatanze akazi ku bantu benshi bityo nabo bikabasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Ati”kuva natangira uyu mwuga w’ubuhinzi bw’urusenda nterwa ishema no kuba narahaye akazi abantu benshi yaba abahinzi dukorana umunsi ku munsi n’abandi bakozi bafite ibyo bashinzwe muri sosiyete”.
Bwana Twahirwa avuga ko ku isoko mpuzamahanga bahagaze neza nubwo hari ibyo icyorezo cya corona cyasubije inyuma ariko ko bakomeza guhangana nacyo kandi bizeye ko muri iyi minsi bizarushaho kubaz byiza,agashimira Leta y’u Rwanda idahwema kubatera ingabo mu bitugu kugirango barusheho gukora neza kandi kinyamwuga.


Yagize ati”kuri ubu ku isoko mpuzamahanga duhagaze neza,nubwo hari ibyo iki cyorezo cyatumye bitagenda neza ariko twizeye ko mu minsi ya vuba bizarushaho kugenda neza cyane ko na Leta yacu iduhora hafi,ikadutera ingabo mu bitugu kugirango turusheho gukora kinyamwuga”.

Kugeza ubu Gashora Farm Ltd itunganya urusenda mu mushongi ndetse ikagira nurwo yumisha ijyana ku isoko mpuzamahanga.