Home Inkuru Nyamukuru Abakekwaho ruswa bakoreraga RIB barasezerewe.

Abakekwaho ruswa bakoreraga RIB barasezerewe.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko abakozi barwo bagera kuri 34,bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho icyaha cya ruswa guhera mu 2017 ubwo urwo rwego rwashyirwagaho.

Ibi uru rwego rwabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ruswa n’Akarengane birwanywa mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabaganga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Karihingabo Isabelle, yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

Ati “ Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi.”

Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, ahita yirukanwa nta yindi nteguza.

Ati “Muri RIB iyo umukozi yaketsweho ruswa , icya mbere ahita ahagarara mu kazi, icya kabiri by’agatehanyo tugakora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI Rwanda, mu mwaka wa 2019, bwashyize RIB na Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu mwaka wa 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.

Related Articles

Leave a Comment