Home Inkuru Nyamukuru Cotraf-Rwanda irashishikariza abakozi kugana za sendika kugirango baharanire uburenganzira bwabo.

Cotraf-Rwanda irashishikariza abakozi kugana za sendika kugirango baharanire uburenganzira bwabo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida w’impuzamasendika Cotraf-Rwanda Bwana Nzabandora Eric yavuze ko abakozi bakwiye kugana za Sendika kugirango babashe guharanira uburenganzira bwabo ndetse no kugira ijwi rimwe.

Ibi yabigarutseho muri kongere ya kane isanzwe y’Impuzamasendika Cotraf-Rwanda yateranye kuri iki cyumweru taliki 28 werurwe 2021 mu kigo kitiriwe Mutagatifu Pawulo hano I Kigali.

Bwana Nzabandora avuga ko hakigaragara abakozi batinya kugana za sendika bitewe no gutinya kwirukanwa n’abakoresha babo.

Yagize ati”ukurikije umubare w’abakozi bagana za sendika ubona ko ukiri muto ahanini bigaterwa nuko batinya kugaragaza ibibazo bibangamiye uburenganzira bwabo kugirango batagirana ibibazo n’abakoresha bityo umukozi agahitamo kutagana sendika atinya kwirukanwa”.

Bwana Eric nzabandora wongeye kugirirwa ikizere n’abanyamuryango agatorerwa umwanya wa Perezida.

Ku ruhande rwe Bwana Mwambari Faustin umuyobozi mukuru w’umurimo muri Mifotra yavuze ko bishimira imikoranire ya Mifotra ndetse n’amasendika kuko hagaragara uruhare runini mu guteza imbere umukozi ndetse n’umurimo muri rusange.

Yongeyeho ko sendika zikwiye kurenga ubuvugizi bakanafasha abakozi kuguma mu mirimo babongerera ubumenyi n’ubushobozi.

Mwambari Faustin umuyobozi mukuru w’umurimo muri Mifotra

Ati”turasaba amasendika kugira uruhare rukomeye, bwa mbere ku cyatuma umukozi abona akazi ndetse nyuma yaho akabasha no kuguma muri ako kazi kandi agatanga umusaruro,bityo rero bigomba kurenga urwego rw’ubuvugizi bikagera no kongera ubushobozi n’ubumenyi kugirango abakozi babashe guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse habeho no guhanga indi mirimo mishya.

Bamwe mu banyamuryango b’amasendika bitabiriye iyi kongere nabo  bishimira ibyo sendika zimaze kubagezaho ndetse bakagira inama bagenzi babo kugana sendika kugirango babashe kugira ijwi rimwe mu guharanira uburenganzira bwabo.

Iyi kongere ya kane ya Cotraf-Rwanda yabayemo n’amatora yabagomba kuyobora impuzamasendika mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere aho Bwana Eric nzabandora yongeye kugirirwa ikizere n’abanyamuryango agatorerwa umwanya wa Perezida.

Impuzamasendika Cotraf-Rwanda ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 42 baturuka muri sendika 6 zikora imirimo inyuranye hano mu Rwanda.

Related Articles

Leave a Comment