Home INKURU ZIHERUKA Burera:Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

Burera:Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

by Nsabimana Jean Claude
2 comments

Semajeri Pierre Celestin ushinzwe imishahara y’abarimu n’abandi bantu batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mukozi na bagenzi be, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo n’ibyaha bakurikiranyweho.

Yagize ati ” Ubundi Semajeri Pierre Celestin ni umukozi Ushinzwe abakozi mu Karere akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri, ariko ni ibyaha ahuriyeho n’abandi bantu batatu, barimo uwitwa Muzindutsi Emmanuel, Sibomana Viateur umukozi muri RSSB na Museruka Gerard Diregiteri wa APEBU Nyamata mu Bugesera. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunyereza umutungo, guhimba, guhindura no gukoresha impapuro mpimbano”

“Ibi byaha aba bagabo bose babikoze bagira ngo bemeze ko uyu Muzindutsi Emmanuel yaba yarigeze kuba umwarimu kuva mu mwaka 1995 kugeza mu 2006, bagamije kugira ngo ajye ahabwa imperekeza ya buri kwezi kandi mu by’ukuri atarigeze aba umwarimu, yari umucuruzi bisanzwe.”

Dr Murangira yakomeje agira abantu inama yo kwirinda gukoresha impapuro mpimbano kuko uru rwego rutazabihanganira na rimwe.

Ati” Mu by’ukuri, nta muntu ukwiye kuba agikoresha impapuro mpimbano muri iki kinyejana kuko zikoreshwa hagamijwe kunyereza umutungo, bakwiye kumenya ko RIB itazihanganira na rimwe umuntu uzikoresha kandi n’aho byakozwe bazafatwa.”

Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kimihurura, aho Muzindutsi Emmanuel, Museruka Gerard na Sibomana Viateur dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Igitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda cyo kuwa 30 Kanama 2018, ingingo ya 276 yo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Related Articles

2 comments

erotik March 2, 2021 - 7:33 am

I feel genuinely thrilled to have seen your current webpage and appearance forward to be able to so many more interesting times reading here. Cheers yet again for all typically the details. Wendie Raff Stalder

Reply
cialis sales europ March 5, 2021 - 8:22 am

I like the valuable information you provide on your articles. Alyss Burgess Flower

Reply

Leave a Comment