Home Inkuru Nyamukuru Rusesabagina ati”sindi Umunyarwanda ndi Umubirigi”

Rusesabagina ati”sindi Umunyarwanda ndi Umubirigi”

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman na bagenzi be bongeye kugezwa imbere y’urukiko mu rubanza baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Ni ubwa mbere Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa bahuriye mu rukiko nyuma y’ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo guhuza imanza zabo kuko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Rusesabagina w’imyaka 66 kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

Sankara wari Visi Perezida wa Kabiri w’Impuzamashyaka ya MRCD-FLN yavuze ko uwahoze ari umuyobozi we [Rusesabagina] yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda kandi bitashobora ari umunyamahanga.

Yagize ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu, ndi icyegera cye, ndi Visi Perezida wa Kabiri. Inzozi ze yari afite zari izo kuba Perezida w’u Rwanda. None uyu munsi hano mu rukiko, njye impamvu mvuga ko mfite isoni ni uko avuga ko atari Umunyarwanda. Njye nkaba nibaza uko yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda atari Umunyarwanda. Nkibaza niba ari ya politiki ya mpatsibihugu cyangwa ya Neo-Colonialisation yabagamo, nkumva mfite isoni nk’icyegera cye. Nyakubahwa Perezida, twatangaje intambara ku gihugu iratunanira, baradufata.’’

Sankara we yavuze ko nta nzitizi afite yatuma urubanza rudakomeza anungamo ko Rusesabagina ibyo ari gukora bigamije ‘kurutinza nkana.’

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021.

Related Articles

Leave a Comment