Home INKURU ZIHERUKA Burundi:Abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bakatiwe gufungwa burundu.

Burundi:Abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bakatiwe gufungwa burundu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi rwakatiye igifungo cya burundu abantu 30 barimo Gen. Maj Godefroid Niyombare n’abasirikare yari ayoboye, abanyamakuru n’abanyepolitiki nyuma yo kubahamya icyaha cyo gushaka guhirika ku butegetsi uwari Perezida w’icyo gihugu mu 2015.

Mu bandi bakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatanu harimo Gacyuyubwenge Potien wari Minisitiri w’Ingabo, Leonidas Hatungimana wari Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Bernard Basokoza wigeze kuba Visi Perezida, Moise Bucumi uri mu bashinze ishyaka CNDD-FDD n’abandi.

Abakatiwe bose uko ari 30 bahamijwe ibyaha byo kugerageza guhirika ubutegetsi, gucunga nabi, gukoresha nabi no kwangiza ibya rubanda. Urubanza rwabo rwagiye rubera mu muhezo ndetse ruburanishwa abaregwa nta n’umwe uhari kuko bose bahunze iki gihugu.

Umunyamakuru Ruburika Bob nawe wakatiwe gufungwa burundu, yatangarije kuri Twitter ko “Uru rubanza rwabereye mu muhezo rugaragaza kuburizamo kw’ikintu cyose gishaka gufungura urubuga rwa politiki, ibiganiro na demokarasi mu Burundi.”

BBC yatangaje abakatiwe bose imitungo yabo izagurishwa kugira ngo hishyurwe agera kuri miliyari 1.5 y’Amarundi (ni hafi 780.000$) ku bangirijwe, barimo n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Related Articles

Leave a Comment