Home Imikino Umukino wa nyuma wa Chan uzahuza Maroc na Mali.

Umukino wa nyuma wa Chan uzahuza Maroc na Mali.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yatsinze ibitego 4-0 mu mukino yahuyemo na Cameroun yakiriye CHAN 2020, isanga Mali yasezereye Guinea ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatatu, Maroc ifite irushanwa riheruka, yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Soufiane Bouftini ku mupira utakomejwe n’umunyezamu Haschou Kerrido nyuma yo guterwa na Omar Namsaoui.

Cameroun yari imbere y’abafana, yakinishije imbaraga nyinshi ishaka kwishyura, ariko umupira abakinnyi bayo batakaje ugafatwa na Ayoub El Kaabi ni wo wavuyemo igitego cya kabiri cyabonetse mu minota ya nyuma y’igice cya mbere gitsinzwe na Soufiane Rahimi.

Rahimi w’imyaka 24, yashyize iherezo ku nzozi z’Abanya-Cameroun ku munota wa 73, atsindira Maroc igitego cya gatatu ndetse we ubwe, yuzuza ibitego bitanu muri iri rushanwa akomeje kwigaragazamo.

Mohammed Bemammer yatsinze agashinguracumu ku ruhande rwa Maroc, umukino urangira ari ibitego 4-0 ndetse biyihesha kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ni nyuma y’uko mu 2018, yegukanye iri rushanwa yari yakiriye inyagiye Nigeria ibitego 4-0.

Mu wundi mukino Mali yasezereye Guinea kuri za penaliti aho Umunyezamu Djigui Diarra na Mamadou Coulibaly ni bo bafashije Mali kwitwara neza muri penaliti, itsinda Guinea 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu wundi mukino wa ½ wamaze iminota 120 kuri Stade ya Japoma.

Kapiteni wa Mali, Djigui Diarra, yakuyemo penaliti ya nyuma ya Guinea yatewe na Moryale Sylla wabaye umukinnyi w’umukino inshuro eshatu muri iri rushanwa, hari mbere y’uko Mamadou Coulibaly atsinda iya nyuma.

Uyu mukino wari watangiranye guhangana gukomeye ku mpande zombi, byatumye habonekamo imvune zitandukanye, Mali ikora impinduka ebyiri hakiri kare harimo n’iyo ku munota wa mbere.

Guinea ni yo yabonye uburyo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino, Yakhouba Gnagna Barry ananirwa kububyaza umusaruro ku munota wa 13, aho umupira yateye wakuwemo na Diarra mbere y’uko atsinda igitego cyanzwe ku munota wa 25 nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rizwi nka VAR.

Ahagana ku munota wa 60, Moryale Sylla yateye umupira uteretse washyizwe muri koruneri n’umunyezamu Diarra mu gihe Mali yabonye uburyo butagize icyo butanga kuri Moussa Koné habura iminota 18 ngo iminota isanzwe y’umukino irangire.

Mu minota ya nyuma ya 30 y’inyongera, Guinea yakoze impinduka, umunyezamu Sekouba Camara asimbura Moussa Camara, ariko ntacyo byafashije iki gihugu kuko nta mupira Sekouba yakuyemo muri penaliti.

Mali yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2016, igatsindwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe icyo gihe Guinea yakiniye umwanya wa gatatu, itsindwa na Côte d’Ivoire.

Umukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare, aho uzabanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu uzahuza Guinea na Cameroun.

Related Articles

Leave a Comment