Home Imikino U Rwanda ruzahura na Guinea muri ¼ cya CHAN 2020; uko gahunda iteye.

U Rwanda ruzahura na Guinea muri ¼ cya CHAN 2020; uko gahunda iteye.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izahura n’iya Guinea ku Cyumweru mu mukino wa ¼ cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).

Tubibutse ko U Rwanda rwabonye itike yo gukomeza muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3-2 ku wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, Guinea yayoboye itsinda D nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Tanzania, biyihesha kuzahura n’u Rwanda mu mukino wa ¼ uzaba ku Cyumweru.

Guinea yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Barry Yakhouba kuri penaliti yo munota wa kabiri mu gihe Tanzania yishyuriwe na Baraka Majogoro ku munota wa 23.

Ikipe y’umutoza Ndayiragije Etienne yabonye igitego cya kabiri cyayishyiraga ku mwanya wa mbere w’itsinda D ku munota wa 69, gitsinzwe na Edward Charles Manyama, ariko Guinea igarurwa mu irushanwa ku munota wa 82, ku gitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Victor Kantabadouno.

Guinea yazamutse iyoboye itsinda D n’amanota atanu iyanganya na Zambia yabaye iya kabiri, n’amanota atanu nyuma yo kunganya na Namibia ubusa ku busa mu gihe Tanzania yatahanye amanota atatu.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Mutama 2021, ni bwo hazatangira 1/4, aho Mali izakina na Congo Brazzaville saa kumi n’ebyiri mu gihe Cameroun iri mu rugo, izakina na Repubulika Iaranira Demokarasi ya Congo saa tatu.

Ku Cyumweru, Maroc yabaye iya mbere mu itsinda C izakina na Zambia yabaye iya kabiri mu itsinda D guhera saa kumi n’ebyiri mu gihe u Rwanda ruzakina na Guinea saa tatu z’ijoro.

Related Articles

Leave a Comment