Home Inkuru Nyamukuru Buri mukozi n’umukoresha barashishikarizwa kumenya itegeko ry’umurimo.(Igice gikurikira)

Buri mukozi n’umukoresha barashishikarizwa kumenya itegeko ry’umurimo.(Igice gikurikira)

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu rwego rwo gushyiraho imikoranire isobanutse ndetse no kugaragaza neza uburenganzira bwa buri wese hagati y’umukozi n’umukoresha, uwitoza umurimo, uwimenyereza akazi, uwikorera ndetse n’ukora imirimo itanditse, Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryaravuguruwe kugira ngo rihuzwe n’igihe,  rikaba rikubiyemo byinshi bigenga umurimo mu Rwanda buri wese akwiye kumenya.

Mu gice cya mbere k’iyi nkuru, twabagejejeho ibigengwa n’itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, uburyo bw’imikorere  bubereye umukozi mu kazi, imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi, imirimo ibujijwe ku mwana, ibuzwa ry’imirimo y’agahato, kubuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina, kwirinda ivangura mu kazi n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe. Muri iyi nkuru noneho tugiye kerebera hamwe ibijyanye n’amasezerano y’umurimo.

Amasezerano y’umurimo

Nk’uko ingingo ya 11 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ibiteganya, amasezerano y’umurimo akorwa hashingiwe ku bwumvikane bw’umukozi n’umukoresha, kandi amasezerano y’umurimo hagati y’umukozi umwe n’abakoresha barenze umwe aremewe igihe cyose hatagize abangamiye ayandi. Amasezerano y’umurimo ashobora kuba ay’igihe kizwi cyangwa kitazwi kandi ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse. Icyakora, amasezerano y’umurimo atanditse ntashobora kurenza iminsi mirongo kenda (90)  ikurikiranye.

Ku bijyanye n’igihe k’igeragezwa ku murimo, ntigishobora  kurenza amezi atatu (3).  Icyakora, nyuma y’isuzuma ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) bitewe n’impamvu zumvikana, zishingiye ku miterere y’akazi, imikorere n’imyitwarire by’umukozi. Iyo igeragezwa rirangiye rikagaragaza ko umukozi ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umukoresha. Iyo igeragezwa rigaragaje ko umukozi adashoboye akazi, hashingiwe ku isuzumabushobozi ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha asesa amasezerano y’umurimo nta nteguza. Iseswa ryayo ntirituma hatangwa imperekeza usibye gusa umushahara umukozi yakoreye. Umukozi wongeye guhabwa akazi mu kigo yakoreye mbere kuri uwo mwanya yakozeho ntiyongera gushyirwa mu gihe k’igeragezwa ry’akazi.

Amasezerano y’umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho. Mu gihe habayeho ihinduka ry’imiterere y’ikigo, mu rwego rw’amategeko amasezerano y’umurimo atararangira agumana  agaciro kayo hagati y’umukoresha mushya n’abakozi bari basanzwe b’ikigo.

Iri tegeko riteganya ko amasezerano y’umurimo adashobora kwimurwa ava ku mukoresha umwe ajya ku wundi, umukozi atabyiyemereye, kuko umukozi agomba gukora akazi ku mwanya yasabye.

Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo

Ingingo ya 18 y’itegeko ry’umurimo iteganya ko isubikwa ry’amasezerano y’umurimo ribaho mu gihe amasezerano adasheshwe ariko abayagiranye bahagarika zimwe cyangwa zose mu nshingano bari bafite. Inshingano buri ruhande rusigarana zigomba kuba ziteganywa n’iri tegeko cyangwa zumvikanyweho n’impande zombi.

Amasezerano y’umurimo asubikwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira: habayeho guhagarika umurimo cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko; umukozi ahagaritswe nk’igihano  cyo mu rwego rw’akazi mu gihe k’iminsi umunani (8) y’akazi idahemberwa; umukozi ahanishijwe igihano k’igifungo kitarengeje amezi atandatu (6)  cyangwa afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6); ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki; habayeho guhagarika umukozi  ukorwaho iperereza mu rwego rw’akazi; hari impamvu ndakumirwa   zituma  imirimo y’ikigo ihagarara. Izindi mpamvu z’isubikwa ry’amasezerano y’umurimo zigenwa binyuze mu masezerano y’umurimo, amategeko ngengamikorere y’ikigo, cyangwa amasezerano rusange.

Gusesa amasezerano y’umurimo

Ingingo ya 24 y’itegeko ry’umurimo isobanura ko haseguriwe ibikubiye mu masezerano rusange, amategeko ngengamikorere cyangwa amasezerano y’umurimo, integuza igomba gutangwa n’umukoresha cyangwa umukozi mu buryo, mbere yo gusezerera umukozi. Iyo nteguza ni iminsi cumi n’itanu (15)  nibura iyo  umukozi yakoze igihe kiri munsi y’umwaka umwe (1) n’iminsi mirongo itatu (30) nibura iyo  umukozi yakoze igihe kirenze umwaka umwe (1).  Gutanga integuza bigomba gukorwa mu nyandiko kandi hakagaragazwa impamvu yo gusesa amasezerano y’umurimo. Ariko umukoresha ntiyemerewe gusesa amasezerano y’umurimo mu gihe umukozi ari mu isubikwa ry’amasezerano y’umurimo no mu gihe umukozi ari mu kiruhuko afitiye uburenganzira. Mu gihe k’integuza yatanzwe n’umukoresha, umukozi yemerewe gusiba akazi umunsi umwe (1) mu cyumweru kugira ngo ashake akandi kazi.

Umukoresha ariko ashobora gusesa  amasezerano y’umurimo hadatanzwe integuza mu gihe umukozi akoze ikosa rikomeye. Muri icyo gihe umukoresha agomba kumenyesha umukozi mu nyandiko mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe ibimenyetso by’ikosa rikomeye bigaragariye kandi akagaragaza impamvu z’iseswa.

Amasezerano y’umurimo y’igihe kitazwi ashobora guseswa n’umwe mu bayagiranye bitewe n’impamvu zifite ishingiro. Uruhande rwifuza gusesa amasezerano y’umurimo y’igihe kizwi mbere y’igihe cyateganyijwe rugomba kuba rufite impamvu ifite ishingiro ituma aseswa.

ubutaha tuzakomeza turebera hamwe n’izindi ngingo zigize iri tegeko.

Related Articles

Leave a Comment