Home INKURU ZIHERUKA Min Bizimana yashimye urubyiruko rubarizwa muri GAERG uburyo rukomeje kugaragaza imyitwarire myiza.

Min Bizimana yashimye urubyiruko rubarizwa muri GAERG uburyo rukomeje kugaragaza imyitwarire myiza.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye urubyiruko rubarizwa mu muryango wa GAERG uburyo rukomeje kugaragaza imyitwarire myiza, ndetse rukaba mu b’imbere mu kubaka igihugu.

Ibi yabigarutseho mu birori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, umaze ushinzwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023.

Uyu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, Aheza Healing & Career Center.

Ni gahunda umuryango wa GAERG wateguye mu buryo bubumbiye hamwe ibikorwa isanzwe itegura birimo Umuganura na Gushima, ikaba umwanya wo kuganira no kungurana inama ku ruhare rwabo muri gahunda zo kwimakaza imibanire myiza.

Ni gahunda yahawe insanganyamatsiko igira iti “Kubaho Kuzana Impinduka”

Mu ijambo Minisitiri Dr. Bizimana yagejeje ku banyamuryango ba GAERG n’abari bitabiriye ibi birori, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’indangagaciro ziranga uru rubyiruko rukomeje kuba isonga mu kubaka igihugu.

Ntibakomeje guheranwa n’agahinda k’amateka banyuzemo muri Jenoside yakoreye Abatutsi 1994.

Ati “Turashima uburyo ubukungu bw’igihugu bumaze kuzamuka, mwabigizemo uruhare. GAERG mukwiye kwishima kuko aho mukora henshi, abanyamuryango banyu mukora neza mu nzego zose, iza Leta, amabanki, abikorera, imiryango mpuzamahanga n’ahandi hose, mukora neza.”

“Byerekana ko hari n’indangagaciro muvana mu muryango wa GAERG zibafasha no gutanga umusaruro no kuba ba rudasumbwa aho mukora. Kuba ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutseho 10% ni igipimo cyiza namwe mu bigiramo uruhare.”

Umuyobozi mukuru wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, yashimiye ingabo z’u Rwanda zasesekaye mu bihe byari bigoye, ndetse bashimira kuba barakomeje kubaba hafi na nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cyo komora ibikomere.

Ati “Jenoside yahagaritswe bamwe ari impinja abandi ari inkomere, haba ku mutima no ku mubiri…ariko uyu munsi bavuyemo ababyeyi, abaganga, abayobozi, abarezi, ingabo, … Ubu turashima kandi turadadiye!”

Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda yabanye nabo mu bihe byo kwiyubaka no kwiteza imbere binyuze mu Ikigega cy’ingoboka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), kuri ubu kibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Mu 1996, nibwo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hashinzwe umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG.

Wagiye ufasha mu isanamitima ku rubyiruko rwasigiwe ihungabana ndetse no kwiheba muri bo, ndetse uza no kwaguka ujyera mu zindi kaminuza.

Mu 2003, nibwo imfura z’uyu muryango zaje gushinga irindi shami ryawo, GAERG, rihuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na Kaminuza.

Uyu muhango wo kwimira ibikorwa GAERG yagezeho witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukakanye barimo Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage, abayobozi b’amatorero mu Rwanda barimo Pasiteri Rev Dr. Antoine Rutayisire, Pasiteri Hortense Mazimpaka n’abandi.

Bagiye batanga inama zitandukanye kuri uru rubyiruko, ndetse banabashimira intambwe bamaze gutera mu kubaka umuryango nyarwanda.Abagize umuryango wa GAERG bateraniye hamwe mu gikorwa bise Turashima, ndetse no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ukoraPasiteri Dr Antoine Rutayisire yagaragaje ko hari abagikeneye gusindagizwa kuko bakomerekejwe birenze

Minisitiri Dr. Bizimana yashimye indangagaciro zikomeje kuranga abanyamuryango ba GAERG

Related Articles

Leave a Comment