Home INKURU ZIHERUKA Banki ya Kigali yashyizwe ku mwanya wa mbere mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda.

Banki ya Kigali yashyizwe ku mwanya wa mbere mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Banki ya Kigali yashyizwe ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu bihembo bya Euromoney Awards for Excellence kubera imitangire inoze ya serivisi no guhanga udushya mu mwaka ushize.

Ibi bihembo bya Euromoney Awards for Excellence, byatangiye gutangwa mu 1992 bigamije guhemba ibigo by’imari kubera ibikorwa byakoze bijyanye ahanini no guhanga udushya n’imikorere yabyo nibura mu gihe cy’umwaka.

Itsinda ry’abakora ubugenzuzi muri Euromoney Awards for Excellence bita cyane ku rwunguko rwa banki, ubushobozi bwo kugaragaza iterambere, kureba imikorere yayo ugereranyije n’ibindi bigo bitandukanye ndetse n’uburyo bwo kwemera impinduka ku mabwiriza agenga isoko.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko guhabwa iki gihembo bizarushaho kubatera imbaraga zo guharanira gukora neza no gutanga serivisi nziza ku bakiliya ba banki.

Ati “Turi gukora duharanira ko dukomeza kuzamura imitangire ya serivisi z’imari ku bakiliya bacu, gutsindira iki gihembo bigaragaza ko imbaraga zacu zidapfa ubusa. Tuzakomeza guhanga udushya no kwihutisha imitangire inoze ya serivisi. Bidatinze turaza gushyiraho uburyo bushya bwo gukoresha telefoni ‘Mobile App’ buzafasha abakiriya bacu.”

Banki ya Kigali imaze kwegukana ibihembo nk’ibi inshuro enye mu 2013, 2015, 2021 n’iki cya 2022.

Banki ya Kigali yubatse izina mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga kuko nko mu mwaka ushize yatanze serivisi ku bakiliya bato 424.000 n’abakiliya banini 36.700. Ni banki yagize urwunguko rwa 35% nibura buri mwaka dore ko nko mu 2021 yungutse miliyari 5,8 Frw, 20,8%.

Iyi banki igaragaza ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2021 inguzanyo na avansi zatanzwe zazamutseho 16,4% zigera kuri miliyari 990,3 Frw, amafaranga yabikijwe n’abakiliya azamukaho 23,2% agera kuri miliyari 974,5, harimo miliyari 264,3 Frw z’abakiliya bato na miliyari 710,2 Frw z’abakiliya banini.

Related Articles

Leave a Comment