Home INKURU ZIHERUKA Abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barishimira intambwe nziza bamaze kugeraho.

Abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barishimira intambwe nziza bamaze kugeraho.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko ruza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo. Uru rwego rugenda rurushaho gutera imbere uko hakorwa amavugurura bigatuma n’umusaruro wiyongera.

Generation Mining Development Company(GMDC) ni sosiyete y’ubucuruzi ikora imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’ agaciro mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2014.

Kamugwera Vestine ni umuyobozi wa GMDC avuga ko batangiye ar koperative y’abantu bagera kuri 35,bakora bya gakondo ariko nyuma bakaza kuyihindura sosiyete y’ubucuruzi muri 2014 bagamije gukora ubucukuzi bukoresha ibikoresho bigezweho kandi bigatuma babona umusaruro ushimishije.

Kamugwera Vestine ni umuyobozi wa GMDC

Kamugwera yongeraho kugeza ubu bishimira urwego rushimishije bamaze kugeraho ndetse bahaye n’abantu benshi akazi.

Ati”kugeza ubu GMDC iri ku rwego rushimishije kuko twabashije guha abakozi bageze mu 161 akazi kandi bahabwa ibyo amategeko ateganyiriza umukozi byose,twakoze imirimo itandukanye hirya no hino dufatanyije n’Umurenge wa Mgeragere aho twubatse ibyumba by’amashuri,twishyuriye abantu bagera ku 100 ubwisungane mu kwivuza,twubakiye abantu bari batuye mu manegeka tubatuza hantu heza.”

Yongeraho ko kuba ari umugore ukora aka kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’ahgaciro bimutera ishema kuko hari benshi bibwira ko iyi ari imirimo yagenewe abagabo gusa akongeraho ko ashimira na nyakubahwa Perezida wa Reubulika wahaye agaciri n’ijambo umugore.

yagize ati”Iyo nshaka iterambere ntabwo ndeba umurimo runaka icya mbere n’ubushake,muby’ukuri umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uravuna ariko kandi ntanicyo wabona ku isi kitavunanye,icyangombwa ni ukumva ko ushoboye ibyo ukora kandi koko umugore kimwe n’umugabo barashoboye,turashimira nyakubahwa Pereziza wa Repubulika waduhaye urufatiro wadukanguye ni nayo mpamvu aho uzagera hose uzumva abagore bashimira umukuru w’igihugu bitewe n’intambwe nziza tumaze gutera buturutse ku nama ze nziza duhora tumwumvana.”

Bamwe mu bakozi ba GMDC nabo barishmira ibyo bamaze kugeraho.

Safari Augustin avuga ko yatangiye akazi ntakintu afite ariko ubu amaze kugera kuri bynshi.

Ati”nageze mu kazi nta kintu mfite ariko ubu narubatse nshaka umugore mbyaye gatatu,ikindi ubu naguze moto imfasha kugera ku kazi ndetse no kujya ahandi hose nshatse binyoroheye,ndashimira umukoresha wacu ko adufata neza abakozi bose mwabonye hano bafite amasezerano y’akazi kandi n’ibindi byose umukozi ateganyirijwe arabiduka,turateganyizwa,tugahemberwa kuri banki kandi ku gihe,ikindi nuko aduhora hafi akatugira inama niyo mpamvu wumva tugera no kuri ibyo byose.”

Safari Augustin umukozi wa GMDC

Ngabonziza Vedaste nawe n’umukozi wa GMDC umaze imyaka 21 mu kazi nawe avuga ko amaze kugera kuri byinshi birimo ko yabashije kubaka ashaka umugore akaba afite abana 4 kandi bose biga,yongeraho ko ashimishwa no kubona ubu bakora ubucukuzi bugezweho butandukanye nubwo bakoraga mbere bagikora bya gakondo.

Ati”mbere twakoreshaga inyundo n’ibisonga kandi tugakorera ahantu hato cyane ku buryo nta musaruro twabonaga kandi twavunitse cyane ariko ubu hari itandukaniri rinini cyane kuko urabona amasimu turimo ameze neza cyane wacishamo na moto rwose kandi n’indake wabonye uko zubakiye ku buryo rwose nta mvune ikibamo kandi n’umusaruro urashimishije.”

Ngabonziza Vedaste nawe n’umukozi wa GMDC umaze imyaka 21 mu kazi.
Yankurije Angelique technicienne muri GMDC
Ubwoko bw’amabuye ya wolfram niyo acukurwa na GMDC

Madame Kamugwera akaba yarasabye amabanki ko yabizera bakabaha inguzanyo kugirango imirimo yabo irusheho kugenda neza aboneraho no gushimira inzego za Leta bakorana umunsi ku munsi ku mikoranire myiza ibaranga.

Mu rwego rwo kunoza ibijyanye n’ubushakashatsi, ubucukuzi, ubucuruzi no gutunganya amabuye y’agaciro na kariyeri, Leta y’u Rwanda yashyizeho Itegeko n° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Related Articles

Leave a Comment