Home Inkuru Nyamukuru Abacuruzi n’abikorera mu Rwanda bahuye na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Abacuruzi n’abikorera mu Rwanda bahuye na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abacuruzi n’abikorera 50 bo mu Rwanda bahuye na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, baganira ku mahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu gikorwa cyiswe “Iyo umupira w’amaguru uhujwe n’ubucuruzi” cyateguwe n’Ikipe ya AS Kigali ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF).

Iki gikorwa cyabereye i Kinshasa ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi, cyateguwe muri gahunda igamije guhuza abacuruzi n’abashoramari bo mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubuhahirane mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Twahuye n’Abanye-Congo, habayeho ibiganiro by’uko twakorana hagashorwa imari mu gihugu iwacu, tugashora imari iwabo cyangwa tugafatanya mu gushora imari hombi, duteza imbere akarere, abantu biteza imbere ku giti cyabo kandi ibihugu bikabyaza umusaruro ubwumvikane n’ubufatanye .”

Yakomeje avuga ko mu byo bagaragarije Abanye-Congo harimo ko hari amahirwe mu gushora imari mu myubakire, ingufu, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega

Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, akaba ari we wari uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko impamvu bateguye iki gikorwa ari uko abayobozi b’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo ari abacuruzi kandi bakaba bagomba kumenya amahirwe ari mu bindi bihugu.

Ati “Bihurira ku kuba ubuyobozi bwa AS Kigali n’abafatanyabikorwa bayo benshi ari abacuruzi. Dutangiriye hano ariko mu mwaka ushize hari abo twajyanye muri Tunis, icyo twifuza ni uko umupira w’amaguru utagarukira mu gukina gusa ahubwo mu bashoramari n’abandi bafatanyabikorwa ba AS Kigali, bibashe kubaha indi miryango ifunguye muri ibyo bihugu no kumva ko hari andi mahirwe yo gushora imari muri ibyo bihugu.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda 50 bitabiriye iki gikorwa ari bake bitewe n’igihe gito cyateguwemo, ariko ko ari intambwe ya mbere bateye ku buryo bizeye ko baziyongera mu zindi gahunda ziri imbere.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere n’ishoramari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANAPI), Anthony Nkinzo Kamolo, yahamagariye Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu by’ibituranyi kubyaza umusaruro amahirwe ayirimo.

Ati “Ndasaba abikorera bo mu bihugu bitandukanye kuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazabona ko bafite amahirwe menshi kurusha ahandi. Ni cyo kigenderewe muri iyi gahunda.”

Nyirakamineza Chantal uyobora Uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku buki rwa Rutsiro Honey Ltd, yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko cyatumye bamenya uko bakwitwara bashaka gushora imari cyangwa kwagurira ibikorwa byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Turashima Leta y’u Rwanda kuri iki gikorwa cyaduhuje n’abavandimwe bo mu gihugu cya Congo bari mu nzego zitandukanye. Twagaragarijwe uburyo umuntu ashobora kwagura ibikorwa bye akabikorera mu kindi gihugu n’ibisabwa kandi ni ibintu byumvikanyweho ku buryo hashyirwaho uburyo bushobora gufasha abifuza gushora imari.”

Nyuma y’iyi nama igamije ishoramari, biteganyijwe ko abayitabiriye bazitabira umukino uzahuza Daring Club Motema Pembe na AS Kigali ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021.

Mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye mu Rwanda mu cyumweru gishize, AS Kigali yatsindiwe mu rugo na DCMP ibitego 2-1.

Related Articles

Leave a Comment