Home Inkuru Nyamukuru Abantu barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu batawe muri yombi mu Karere ka Rusizi.

Abantu barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu batawe muri yombi mu Karere ka Rusizi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu batawe muri yombi mu Karere ka Rusizi, bakurikiranyweho gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Abafunzwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, uwa Gihundwe n’uwa Rwimbogo, uwahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Muhehwe n’abandi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abafunzwe bakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho batangaga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko bayaha ba rwiyemezamirimo mu gihe cy’iyubakwa ry’amashuri mu Karere ka Rusizi ndetse bakagirana na ba rwiyemezamirimo ayo masezerano arimo inyungu zidafite ishingiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko nta na rimwe abanyereza umutungo wa Leta bazihanganirwa.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi akoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, awukoresha mu nyungu ze bwite. Ibi ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha ndetse hanashakishwa n’abandi bakekwa muri ibyo byaha.

Ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 2.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, babihamijwe n’urukiko bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda angana na 50% by’agaciro k’amafaranga yahombeje Leta.

Related Articles

Leave a Comment