Home Inkuru Nyamukuru Haracyariho ibibangamiye uburenganzira bw’umukozi.

Haracyariho ibibangamiye uburenganzira bw’umukozi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro Synergie Zamuka rigizwe n’amasendika y’abakozi n’imiryango irengera uburenganzira bwabo mu Rwanda, bwagaragaje ko bimwe mu bikibereye imbogamizi iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi mu Rwanda, harimo kutamenya uburenganzira bwabo no guhorana ubwoba bwo kwirukanwa bigatuma bapyinagazwa bakaruma gihwa.

Ni ubushakashatsi bwakozwe hibandwa ku kureba imibereho y’abakozi bakoreshwa n’abandi (Sous–traitantes) ndetse hanarebwa ubwitabire mu kujya mu masendika y’abakozi, byose mu murongo wo gutuma habaho umurimo unoze, uhesha agaciro uwukora ndetse urimo n’ubutabera.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Musemakweli Phocas, akaba ari na we wari uhagarariye itsinda ry’abakozi ubu bushakashatsi yavuze ko basanze hakiri byinshi bikibereye imbogamizi iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umukozi mu byiciro bitandukanye.

Yagize ati “Ubuzima bw’umukozi uyu munsi ntiburagera aho bushimishije, abakozi benshi barakicwa n’ubukene, abakozi benshi barakicwa n’inzara, muri make umurimo ntabwo uragera aho utunga nyirawo nk’uko nawe aba yatanze imbaraga zose.”

Muri ubu bushakashatsi rero ngo hari hagamijwe ahanini kureba icyuho gihari gituma ubuzima bw’umukozi bukibangamiwe cyane.

Umuhuzabikorwa wa Synergie Zamuka akaba n’Umunyamabanga wungirije wa COTRAF Rwanda, Gasore Seraphin, yavuze ko icyatumye bashaka gukora ubu bushakashatsi, byari mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo wari umaze ushinzwe, yabaye mu mwaka ushize wa 2019 ari bwo n’ubu bushakashatsi bwatangiye.

Yagize ati “Mu kwizihiza iyo myaka ijana twarebye icyo twakora kugira ngo turebe icyateza imbere umurimo, kigateza umukozi imbere, ariko kigateza n’ikigo akoramo imbere, kandi ibyo byose byashyirwa hamwe bigateza n’igihugu muri rusange imbere.”

Yavuze ko icyari kigamije hashingiwe no ku butumwa Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo watanze buvuga ko ari byiza ko haboneka iterambere mu gihugu no mu bigo, ariko cyane cyane hakaboneka iterambere ku muntu ukeshwa ibyo byose ari we mukozi.

Hakorwa ubu bushakashatsi hafashwe ibigo bine bitanga serivisi zitandukanye, biba ari byo bigenderwaho kugira ngo byerekane ishusho rusange y’imibereho y’abakozi mu Rwanda.

Ibyo bigo byakorewemo ni BRALIRWA icuruza ibinyobwa, uruganda rw’icyayi rwa SORWATHE, ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Entreprise Euro Trade de Nyakabingo n’Ikigo gitanga serivisi z’Itumanaho cya Airtel. Muri rusange ibi bigo bifite abakozi bagera ku 3885, ari bo bakuwemo abifashishijwe mu bushakashatsi.

Bimwe mu bibazo byasanzwe ahanini ngo ni uko nko ku bakozi b’abakorera abandi (sous-traitantes) usanga babayeho nabi cyane, kuko akenshi usanga nta masezerano y’akazi bafite, ikindi itegeko ry’umurimo ntiribarengera na gato.

Musemakweli yagize ati “Umuntu ashinga ikigo agafata abantu akabagira abakozi be, akagenda akajya gusinya amasezerano n’indi sosiyete ikomeye, amafaranga bamugeneye ku mukozi ugasanga aravanaho igice cye, agaha umukozi inyica ntikize, nta masezerano y’akazi yamuhaye, nta konji agira, nta bwisungane mu kwivuza, muri make abakozi bakoreshwa n’abandi bakeneye kurenganurwa.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Musemakweli Phocas, akaba ari na we wari uhagarariye itsinda ry’abakozi ubu bushakashatsi

Mu bindi bibazo basanze muri ibi bigo byakorewemo ubushakashatsi, harimo nk’aho basanze abakozi batagira ubwishingizi, ahandi ugasanga badateganyirizwa, ibyo nabyo bikaba bihangayikishije.

Imbogamizi ikomeye babonye ni ukutamenya uburenganzira kw’abakozi bituma bahorana ubwoba bw’uko bakwirukanwa kandi banarenganwa ntibagire icyo bavuga, abakoresha nabo bakabakangisha kubasimbuza abandi benshi bifuza ako kazi bigatuma n’iyo barenganyijwe badakoma.

Ati “Umukozi kuko aba atazi uburenganzira bwe akenshi, acunganwa n’uko yabona amaramuko, iyo bamwirukanye nta kintu abikoraho, keretse wenda agize Imana akabona umwunganira mu mategeko, ariko ahanini usanga ari ukugira ngo umukoresha ahunge inshingano afite ku mukozi, kandi amategeko arabihanira.”

Umuhuzabikorwa wa Synergie Zamuka, Gasore, yavuze ko ba nyir’ibigo bikoresha abantu bikwiye kubaha agaciro kuko ntibyazamuka bitabafite, avuga ko hakwiye kubaho ubufataye hagati y’abakoresha n’abakozi, ibigo bigaha abakozi ibyo bagenerwa nta mananiza kugira ngo nabo batange umusaruro.

Mu bindi byatanzwe nk’ibyakwiye gukorwa, basabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ko yahuze abarebwa n’umurimo bose, barimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe umurimo, abashinzwe umurimo mu turere, abakoresha n’amasendika y’abakozi, bagasubiramo amasezerano u Rwanda rwasinye agendanye ku bigendanye n’umurimo akajya mu bikorwa kuko akenshi usanga atubahirizwa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo mu 2018, bwagaragaje ko abantu miliyoni 190 bari mu bushomeri, miliyoni 64,8 muri bo ni urubyiruko, miliyoni 300 z’abakozi baracyari mu bukene bukabije, buri mwaka hapfa abantu miliyoni 2,78 bitewe n’impanuka zo mu kazi cyangwa indwara zituruka ku kazi.

Related Articles

Leave a Comment