Home Inkuru Nyamukuru Perezida Paul Kagame yageze muri Kenya, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto.

Perezida Paul Kagame yageze muri Kenya, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yageze muri Kenya, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu, uteganyijwe kuba kuwa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022.

Ku Kibuga cy’Indege, Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi ba Kenya batandukanye barimo na Ambasaderi w’agateganyo w’iki gihugu mu Rwanda, Peter Mundia Githiora.

Perezida Kagame akigera muri Kenya yagiranye ibiganiro na William Ruto, byabereye i Nairobi.

William Ruto abinyujije kuri Twitter yavuze ko “u Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z’ibihugu byombi n’ubutwererane bifitanye mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.”

Yavuze ko “ku butegetsi bwe azaharanira kwagura ubu butwererane n’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Umuhango w’irahira rya Ruto uzabera i Nairobi kuri Stade yitiriwe ‘Moi International Sports Centre’.

Byitezwe ko abaturage barenga ibihumbi 60 aribo bazitabira uwo muhango mu gihe abandi ibihumbi bazawukurikira kuri televiziyo. Abashyitsi b’icyubahiro barenga 2 500 nibo bategerejwe i Nairobi barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagera kuri 20.

Umwe mu bagize Komite ishinzwe ibikorwa byo guhererekanya ububasha hagati ya Kenyatta na Ruto, Karanja Kibicho, yabwiye Nation ko abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bose bazitabira uyu muhango.

Ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byamaze kwemeza ko muri uyu muhango bizohereza intumwa.

Ku wa 15 Kanama 2022, nibwo Komisiyiso y’Amatora muri Kenya yatangaje ko William Ruto yatorewe kuyobora Kenya ku majwi 50,4% (angana n’amajwi miliyoni 7,1) yari ahigitse Raila Odinga bari bahanganye wabonye 48,9%.

Related Articles

Leave a Comment