Home Inkuru Nyamukuru Minisiteri y’Ubuzima yafashe umwanzuro wo gufunga Baho International Hospital.

Minisiteri y’Ubuzima yafashe umwanzuro wo gufunga Baho International Hospital.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisiteri y’Ubuzima yafashe umwanzuro wo gufunga Baho International Hospital nyuma y’iminsi bivuzwe ko ibi bitaro byarangaranye umurwayi akaza kwitaba Imana.

Hashize iminsi ibi bitaro biri kotswa igitutu nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gishize hari umurwayi witabye Imana ari kubagwa, RIB na Minisiteri y’Ubuzima, bagahita batangira iperereza.

Umwanzuro wo gufunga ibi bitabo wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeli 2021 nyuma y’iperereza ryari rimaze icyumweru rikorwa.

Ubwo ryakorwaga, hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga.

Harebwe kandi ku bikoresho ibi bitaro bifite, imiti, inyubako ndetse niba bifite imiyoborere ihamye ishobora kuba yatanga icyerekezo nyacyo cyangwa se igakemura ibibazo mu gihe byagaragaye.

Isuzuma ryakozwe ryanarebye ku isuku n’umutekano. Niba ibitaro bifite amazi meza cyangwa se niba bifite uburyo bwo kurwanya inkongi mu gihe yaba ibaye.

Ibyavuye muri iryo genzura nibyo byagendeweho hanzurwa ko ibitaro bifunzwe. Mu gukora ubucukumbuzi, harebwe mu gihe cy’imyaka ibiri, umubare w’abitabye Imana, uko byagenze, gusa “byagaragaye ko hari amakosa yakozwemo”.

Minisante ifite gahunda yo gukora igenzura no mu bindi bitaro ireba niba ubuvuzi butangwa mu buryo buboneye.

Baho International Hospital ni bimwe mu bitaro byigenga mu Rwanda. Byatangiye mu 2015, bivugwa ko byari birimo kubaka inyubako nshya byiteguraga kwimurirwamo.

Ibi bitaro kandi byari biherutse gukorerwa igenzurwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’uko hari abantu bagaragaje ko bidafite isuku ihagije.

Amakuru avuga ko ibi bitaro byari byarajyanywe mu nkiko kubera impfu ebyiri zabereyeyo, mu gihe byari biherutse gutsinda izindi manza enye byari byararezwemo uburangare.

Related Articles

Leave a Comment