Home Inkuru Nyamukuru Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022,Burera iba iya nyuma.

Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022,Burera iba iya nyuma.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61.7%.

Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabaye ku nshuro ya 18.

Ni umuhango wanasinyiwemo imihigo mishya, yasinywe na za minisiteri n’ibigo bya Leta birimo Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), Urwego rushizwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB).

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko uturere dutandatu twa mbere twa Nyagatare, Huye, Nyaruguru, Rwamagana na Rusizi twarushanyijwe amanota atarenga abiri n’igice.

Ni mu gihe dutandatu twa nyuma twa Nyamagabe, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rutsiro na Burera, twagize amanota ari munsi y’impuzandengo y’amanota yose.

Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61.79%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko aya manota yaba menshi uyashyize ku rwego rw’ishuri, ariko ari make mu bijyanye n’imikorere.

Ati “N’iyo wagira 80%, twe nk’ubuyobozi dukwiye kwibaza ngo indi 20% yagiye he, kuko iyo duhiga, duhiga twemeza ko tuzabigeraho 100%. Nta mpamvu rero yatuma tugira 80% tukishima, ahubwo dukwiye kwibaza ngo 20% twabuze, hari imbogamizi koko yatumye ibura, ifatika, yaba idahari tukisubiraho tukinenga, kuko byaba byaratewe n’ubunebwe bw’abagombaga kubishyira mu bikorwa, kandi tuba twarumvikanye ko nta muhigo w’igice ubaho.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze mu gutanga amanota hitawe ku kureba ko igikorwa cyakozwe cyose kuko hatabaho umuhigo w’igice, ndetse ko ibiri ku rutonde rw’ibigomba gukorwa byakozwe kandi bikarangira neza.

Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere n’amanota 79%, Intara y’Amajyepfo ikaza ku wa kabiri n’amanota 78%.

Ni mu gihe Intara y’Iburengerazuba yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kane n’amanota 75%, naho Intara y’Amajyaruguru iba iya nyuma n’amanota 70%.

Perezida Paul Kagame yaneze uturere twagize amanota mabi, avuga ko yasanze dusangiye impamvu zikwiye gusuzumwa.

Yakomeje ati “Impamvu nkeka ya mbere muri Burera, hariyo kanyanga nyishi. Muzabikurikirane mumbwire ko atari byo. Kanyanga zambuka imipaka […], ndetse n’impamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere, igomba kuba yaragabanyije kanyaga, naho yari ihari.”

Yakomeje ati “Ikindi kigomba kuba kibitera, ni ubuyobozi. Hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi nacyo mugisuzume. Ubwo ndabwira, niba hari umuyobozi w’ako karere cyangwa izindi nzego, wisuzume vuba na bwangu, ubwo hagomba kuba hari ukudakurikirana. Kudakurikirana ibidakwiye kuba bikorwa ugasanga nibyo byiganje, nibyo bikorwa ahubwo.”

“Ubuyobozi rero bwisuzume, ariko ubwo ndavuga ari kuri Burera n’abandi bose bagiye baba mu ba nyuma batanu, hagomba kuba hari izo mpamvu. Mubisuzume, izindi nzego za Leta zibafashe, bigabanyuke.”

Perezida Kagame kandi yanenze abayobozi badafite amaso abona ikibi n’icyiza, ugasanga ujya “mu isayo ugategereza uza kukubwira ngo ariko uzi ko wicaye mu isayo.”

Uko uturere dukurikirana n’amanota twabonye:

  1. Nyagatare: 81.64%
  2. Huye: 80.97%
  3. Rulindo:79.86%
  4. Nyaruguru: 79.76%
  5. Rwamagana: 79.57%
  6. Rusizi: 79.27%
  7. Ruhango: 79.11%
  8. Gatsibo: 79.05%
  9. Kamonyi: 79.02%
  10. Ngoma: 79.00%
  11. Karongi: 78.97%
  12. Muhanga: 78.90%
  13. Rubavu: 78.74%
  14. Kirehe: 78.68%
  15. Gisagara: 78.55%
  16. Nyabihu: 78.41%
  17. Kayonza: 78.15%
  18. Ngororero: 77.76%
  19. Nyanza: 77.66%
  20. Bugesera: 77.26%
  21. Nyamasheke: 76.66%
  22. Nyamagabe: 71.11%
  23. Gakenke: 70.91%
  24. Gicumbi: 70.88%
  25. Musanze: 67.65%
  26. Rutsiro: 66.27%
  27. Burera: 61.79%

Minisitiri w’Intebe ashyikiriza igihembo Gasana Stephen uyobora Akarere ka Nyagatare

Related Articles

Leave a Comment