Home Inkuru Nyamukuru U Rwanda rugiye kunguka indi hoteli y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton.

U Rwanda rugiye kunguka indi hoteli y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

U Rwanda rumaze kugwiza igikundiro gituma abashoramari barugana bashaka kurwaguriramo ubucuruzi bwabo. Ishoramari rihanzwe amaso ni irijyanye n’ubukerarugendo cyane ko igihugu cyabwimakaje nk’urwego rucyinjiriza agatubutse.

Muri uru rugendo u Rwanda rugiye kunguka hoteli y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton, iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya hoteli ya Serena ndetse na Marriott.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye iri gukorwaho imirimo ya nyuma ndetse nta gihindutse mu minsi itarenze 30 izaba yageze ku musozo.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye iri gukorwaho imirimo ya nyuma

Ni yo hoteli ya mbere yubatswe na Sosiyete y’amahoteli ya Four Points by Sheraton mu Rwanda, ikazaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu.

Four Points by Sheraton ni ikigo gikomeye cyane ku rwego rw’Isi kuko gifite hoteli 295 ziri mu bihugu 45, ishami ryayo ry’i Kigali rigiye kwiyongera ku yo gifite mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Kenya na Tanzania.

Iki kigo cyavutse mu 1995 kigenzurwa n’Ikigo cya Sheraton Hotels and Resorts. Mu 1998, yaguzwe na Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. yaje no kuyivugurura mu 2000. Mu 2016, Marriott International yaguze Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. bityo yongera izina rya Four Points by Sheraton mu yandi y’ibigo 32 ikuriye.

Related Articles

Leave a Comment