Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari z’u Rwanda.

Perezida Kagame yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari z’u Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari,avuga ko Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama batubereye urugero rw’ibishoboka.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi u Rwanda rwizihirizaho umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27, hazirikanwa ibikorwa byaziranze ngo u Rwanda n’Abanyarwanda babeho mu mahoro n’ubwisanzure.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko umuco w’ubutwari wagaragajwe n’intwari z’u Rwanda, ukwiriye kuba umurage ku bariho n’abazaza.

Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

Yakomeje ashimira abagize uruhare bose mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, kimaze hafi umwaka kiyogoza Isi n’u Rwanda muri rusange, avuga ko cyerekanye ko buri wese ashobora kuba intwari.

Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Kuri iyi nshuro ya 27u u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari, insangayamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Related Articles

Leave a Comment