Mirage LTD ni sosiyete y’ubucuruzi ikwirakwiza ibinyobwa bya Bralirwa,ikaba ikorera mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo yatangiye muri 2018,kugeza ubu ikaba ifite abakozi bagera kuri 26.
aba bakozi ba Mirage LTD barishimira iterambere bamaze kugeraho kuva batangira akazi dore ko bavuga ko umukoresha wabo abagenera ibyo bakeneye byose ndetse n’igihe hagize ugize ikibazo agobokwa mu maguru mashya.
Nyagatare Jean ni umukozi wa Mirage LTD umaze imyaka 14 mu kazi,avuga ko muri iyo myaka yose yabashije kugera kuri byinshi.
Ati”Naje ndi umusore ntangira akazi ariko ubu ndi umugabo ndubatse mfite umugore n’abana babiri,Mirage LTD yatumye nubaka muri make ibintu bimeze neza.umukoresha wacu atuba hafi buri gihe ku buryo nugize ikibazo akimugezaho kandi akihutira kugikemura”.

Uwitwa Paul nawe amaze imyaka isaga 12 ari umukozi wa Mirage LTD avuga ko atangira akazi yatangiye ntacyo afite ariko ko amze kugera kuri byinshi birimo no kumuzamurira ubumenyi.
Yagize ati”Natangiye muby’ukuri ntakintu mfite ariko ubu mfite inzu yanjye ndetse nabashije no kwigurira Moto ku buryo ubu mfite n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga categorie c,mfite na gahunda yo kwigurira imodoka mu buhe bizaza.mbese Mirage LTD ntacyo nayishinja kuko yangejeje ku iterambere rirambye”.
Ingabire Joseph nawe ni umukozi wa Mirage LTD umaze imyaka itanu akora nawe avuga ko yageze kuri byinshi birimo no kuba yizigamira mu bigo by’imali ku buryo byatumye abasha no gukora indi mishinga imibyarira inyungu.
Ku ruhande rwe Bwana Gahire Athanase umuyobozi mukuru wa Mirage LTD yadutangarije ko nawe yishimira ibyo abakozi bamaze kugeraho kuko abafata nk’abana be kubyo umwiyambaje wese amufasha.

Bwana Gahire kandi yanashimye imikoranire na Bralirwa ariyo bahagarariye.
Yagize ati”Dukorana neza Bralirwa kuko ni umufatanyabikorwa mwiza utwoherereza mu kazi,nkibi binyobwa ureba tuba dupakurura ntabwo tuba twabyishyuye ahubwo dutanga ingwate tukazishyura nyuma,urumva ko batworohereza mu kazi rwose”.
Mirage LTD ikwirakwiza ibinyobwa bya Bralirwa mu mirenge itatu,ariyo Ndera,Kicukiro ndetse na kanombe.