Home Inkuru Nyamukuru Umujyi wa Kigali watangaje ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2020-202.

Umujyi wa Kigali watangaje ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2020-202.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umuhango wo gutangaza ibyagezweho wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Kanama 2021, mu Nteko y’Umujyi wahuje abayobozi n’abaturage, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu mwaka wa 2020-2021, umujyi wari wahize imihigo 187. Irimo 45 yo mu bukungu, 88 iri mu mibereho myiza na 54 ibarizwa mu miyoborere myiza. Hari indi ijyanye n’ibikorwaremezo, ibidukikije n’ibindi bigamije guteza imbere umujyi.

Abayobozi b’uturere dutatu tugize umujyi bagaragaje uburyo twesheje imihigo ku kigero gishimishije, nubwo bagiye bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yagaragaje umurongo mugari imihigo yakorewemo, avuga ko hibanzwe ku kuzamura ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ku nkingi y’ubukungu twibanze cyane cyane ku miturire tuvugurura tumwe mu duce usanga turi mu manegeka ndetse tunubaka amwe mu masoko, kugira ngo afashe abantu kwiteza imbere ariko tunakora ibikorwa by’ubucuruzi muri gahunda zinoze.”

Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence

“Twakoze ibikorwa byinshi mu kurengera ibidukikije ndetse n’ibikorwaremezo byagezweho hibandwa ku mihanda uburyo tugenda tuyibungabunga no guhanga imirimo ndetse n’ibikorwa byo kurimbisha umujyi.”

Uturere twageze ku byari byiyemejwe hafi ya byose…

Iyi mihigo y’umujyi ikorerwa mu turere no mu nzego z’ibanze. Abayobozi b’uturere bafashe umwanya wo kugaragaza ibikorwa bakoze mu turere twabo, by’umwihariko mu bikorwa bikora cyane ku mibereho ya buri munsi y’abaturage.

Akarere ka Gasabo kagaragaje ko kesheje imihigo ku gipimo cya 100%. Aka karere kari gafite imihigo 85, irimo imihigo 73 yeshejwe ku kigero cya 100%, umunani yeshejwe ku kigero cya 75% naho indi ibiri yeshejwe ku kigero kiri hagati ya 50 na 75%.

Iyi mihigo yari ikubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo inzu 95 zubakiwe abatishoboye, inzu 32 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa byakozwe byatumye imihigo igerwaho ku kigero cyo hejuru.

Mu Karere ka Nyarugenge bari bafite imihigo 83, ikaba yareshejwe ku kigero cyo hejuru, cyane cyane mu bikorwaremezo aho hubatswe ikiraro cya metero 132 gihuza imirenge ya Jali na Nyarugenge.

Hubatswe imihanda ingana n’ibilomtero 8.9 mu Murenge wa Gitega. Mu mibereho myiza hakozwe ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere abaturage aho hahanzwe imirimo isaga ibihumbi 13.

Mu Murenge wa Gitega hari kubakwa inzu izatuzwamo imiryango 28, naho muri gahunda ya Girinka Munyarwanda hatanzwe inka 170.

Mu bindi bikorwaremezo, abaturage bagera ku 10.050 bagejejweho amazi meza naho ingo zigera ku 2003 zagejejweho umuriro w’amashyanyarazi.

Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri 408 n’ubwiherero 450, hubakwa Ibitaro bya Nyarugenge. Hanubakiwe abatishoboye 33 ndetse n’abandi umunani barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku ruhande rw’Akarere ka Kicukiro kari gafite imihigo 88. Imihigo 82 yagezweho ku kigero gishimishije, ine ntabwo yabashije kugerwaho uko bikwiye naho indi ibiri ntiyashyizwe mu bikorwa.

Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo imihanda nka Kagarama -Muyange w’ibilometero 6.9, hubatswe isoko rya Nyarutarama, hubatswe ibyumba by’amashuri 187 n’ubwiherero 280.

Mu bikorwaremezo kandi hubatswe amarerero 14 o70, abatishoboye 68 bubakiwe inzu, hubatswe utugari dutatu turimo n’utugeretse n’ibindi bikorwa byinshi biganisha ku iterambere.

Abayobozi b’uturere bose bavuze ko bagerageje gukora neza bafatanyije n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa b’uturere kugira ngo babashe kwesa imihigo.

Muri rusange mu Mujyi wa Kigali hahanzwe imirimo igera ku 44.825, hatewe ibiti ibihumbi 200 kuri kilometero ijana, hubatswe ibyumba by’amashuri 834 n’ubwiherero 1 248, mu midugudu itandukanye hubatswe ibigo mbonezamikurire y’abana bato 1.255.

Related Articles

Leave a Comment