Home covid-19 Abitabiriye amateraniro bapimwe covid 19 mu nsengero.

Abitabiriye amateraniro bapimwe covid 19 mu nsengero.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu rwego rwo gukomeza kugenzura uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyapimye Covid-19 abantu batandukanye bitabiriye amateraniro hirya no hino mu nsengero zo muri uyu mujyi.

Mu nsengero zakoreweho ibi bikorwa byo gupima Covid-19 harimo Cathedral St Michel, EAR Remera na ERC Masoro aho nibura hafashwe ibipimo 400.

Uku gupima abayoboke b’amadini atandukanye bije nyuma y’igihe gito RBC n’ubundi ifashe ibipimo byo mu buryo bwa rusange, ahanini byiganje mu gupima abagenda n’amaguru n’imodoka bo mu bice bitandukanye bya Kigali.

Bamwe mu bakirisitu bitabiriye iki gikorwa batangaje ko kuba ibikorwa byo gupima Covid-19 byabasanze ku nsengero zabo ari ibintu byiza.

Uwitwa Uwanyirigira Viviane wapimiwe kuri Cathedral St Michel yagize ati “Ni igikorwa twakiriye neza kuko usanga umuntu akora kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu rimwe na rimwe ntabone uburyo bwo kujya kwipimisha. Kuba badusanze hano ku kiliziya cyane ko tuba twaje kare kugira ngo tubashe kwinjira, ni ibintu byiza cyane kugira ngo tubashe kumenya uko duhagaze.”

Nshimiyimana Eric nawe uri mu bapimwe yavuze ko byakozwe ku bushake, anashima uburyo byihuta. Ati “Bambajije niba nshaka kwipimisha bampa agapapuro banyereka aho ugenga ukabonana n’abashinzwe gufata ibizamini, hanyuma bakajya kugupima. Byafashe igihe gito, ntabwo bisaba gutegereza bahita babikora akokanya.”

Padiri Victor Karamira wungirije Padiri Mukuru wa Cathedral St Michel yavuze ko bishimiye kuba paruwasi yabo iri mu zatoranyijwe ko abakirisitu bayo bagomba gupimwa COVID-19.

Ati “Kuba RBC yarahisemo gupima Coronavirus ikabikorera hano twarabyishimiye kandi twabyakiriye neza, mwabibonye ko n’abakirisitu bacu babyishimiye kandi babyitabiriye.”

Yakomeje avuga ko nka Kiliziya bafashe ingamba zigamije kwirinda no kurinda abayoboke babo.

Ati “Ingamba rero ni izisanzwe ni ugukomeza gukangurira abantu gukaraba amazi n’isabune neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi no mu kiliziya hagati y’umuntu n’undi haba harimo nibura metero ebyiri, kubakangurira kwambara agapfukamunwa neza no kwirinda ikindi cyose cyaba impamvu yo kwandura cyangwa kwanduza mugenzi wawe.”
Kimwe n’uko bigenda ahandi, abapimwe bose hafashwe imyirondoro yabo kugira ngo mu gihe byaba bigaragaye ko hari uwanduye bazabashe kumukurikirana.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abanduye Covid-19 mu Rwanda bagera kuri 4852, mu gihe abo kimaze guhitana basaga 29.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko muri iyi minsi ubwandu bushya burimo kugabanuka, nubwo bitavuze ko icyorezo kirimo kurangira.

Ati “Kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko abantu bikubise agashyi, bubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19. Imibare dufite irashimishije ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi kwa munani, ariko urugamba ruracyari rwose.”

Kugeza ubu ibitaro 12 mu Rwanda bifite ubushobozi bwo gusuzuma COVID-19. Ibipimo byose bimaze gufatwa mu gihugu ni 502817.

Related Articles

Leave a Comment