Home Inkuru Nyamukuru Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubucukuzi.

Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubucukuzi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukuboza mu 2022,nibwo hatangijwe icyumweru cyahariwe ubucukuzi,ni umuhango ubaye ku nshuro ya Gatanu witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RMB, Amb. Yamina Karitanyi.

Amb. Karitanyi yavuze ko iki Cyumweru cyashyizweho kugira ngo abari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahurire hamwe baganire ku buryo aka kazi karushaho gukorwa neza kakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Umusaruro w’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda arimo gasegereti, coltan, tungsten na Zahabu ukomeje kwiyongera. Kugeza ubu dufite ibigo 158 biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Uru rwego rurimo amahirwe menshi y’ishoramari haba mu gucukura no kongerera agaciro amabuye.”

Amb. Karitanyi yavuze ko mu 2020 amafaranga yavuye mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga yageze kuri miliyoni 733$.

Ati “Agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga bivuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kavuye kuri miliyoni 373$ mu 2017 kagera kuri miliyoni 733$ mu 2020.”

Yakomeje avuga ko nubwo mu 2020 umusaruro wabaye mubi, umwaka wa 2022 utanga icyizere kuko mu mezi icyenda uru rwego rwinjije arenga miliyoni 580$.

Ati “Nubwo mu 2021 umusaruro w’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga wamanutse ukagera kuri miliyoni 516$ kubera ibiciro biri hasi ku isoko mpuzamahanga, umwaka wa 2022 uratanga icyizere aho ibyoherejwe mu mahanga kuva muri Mutarama- Nzeri byageze kuri miliyoni 585$.”

Zimwe mu mpamvu zikomeje gutuma amafaranga u Rwanda rukura mu mabuye y’agaciro yiyongeraho, Amb. Karitanyi yagaragaje ko harimo n’uburyo igihugu cyimakaje bwo kuyagurisha yamaze kongererwa agaciro.

Ati “Ibijyanye no kongerera agaciro amabuye y’agaciro byahawe agaciro nk’uburyo buzadufasha kongera amafaranga ava mu mabuye yoherezwa hanze. U Rwanda rufite uruganda rutunganya zahabu, urutunganya gasegereti ndetse mu minsi ya vuba hazafungurwa n’urutunganya coltan.”

Uretse kwinjiriza igihugu akayabo, kugeza ubu urwego rw’ubucukuzi rw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu zitanga akazi ku bantu benshi, aho abarenga ibihumbi 46 bakora muri ngeri zitandukanye z’imirimo iboneka muri uru rwego. Hari intego y’uko bizagera mu 2024 abakora muri uru rwego barenga ibihumbi 100.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Malick Kalima, yavuze ko kimwe mu byo bishimira uyu munsi ari uko Abanyarwanda batangiye kuba abashoramari muri uru rwego rw’ubucukuzi aho kuba abakozi b’abanyamahanga nk’uko mbere byari bimeze.

Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntabwo ari umwuga umaze igihe kinini gusa Abanyarwanda barabwitabiriye kandi babugira ubwabo, imyaka myinshi burya bakoraga bakorera abandi ariko ubu abenshi dufite ni abikorera kandi uko imyaka igenda ubona ko bagenda biyongera.”

Ikindi cyiza abari muri uru rwego bamaze kugeraho ngo ni uko rusigaye rurimo n’ab’igitsina gore benshi ndetse bamaze no gushinga ihuriro ryabo.

Yavuze ko mu bikwiriye kwitabwaho harimo guha agaciro abashoramari b’Abanyarwanda, boroherezwa kubona ibyangombwa no kubafasha kubona inguzanyo kuko kugeza uyu munsi kugira ngo banki zibagurize basabwa gutanga ingwate ku mitungo yabo, ibintu bituma bahabwa amafaranga make ugereranyije n’aba akenewe muri uru rwego.

Raporo yo mu 2020 y’’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2015 kugeza mu 2019, u Rwanda rwinjije asaga miliyari 1, 4 z’amadolari ya Amerika avuye mu mabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga.

Nko mu bihembwe bine by’umwaka wa 2015, amabuye y’agaciro yagurishijwe mu mahanga yinjije miliyoni 149$. Icyo gihe hacurujwe gasegereti, coltan, wolfram n’ubundi bwoko bw’amabuye (budasobanurwa ubwo ari bwo muri iyi raporo).

Umwaka wakurikiyeho wa 2016, hinjiye miliyoni zisaga 166, 5$ aho gasegereti yinjije miliyoni 34,8$; coltan yinjiza miliyoni 39,7$; wolfram yinjiza miliyoni 11,9$ naho ubundi bwoko bw’amabuye bwinjiza miliyoni 80$.

Mu 2017 umusaruro wariyongereye ndetse usa n’uwikubye inshuro zirenze ebyiri kuko igihugu cyinjije miliyoni zisaga 373$ yakusanyijwe mu bihembwe bine by’uwo mwaka.

Gasegereti yavuyemo miliyoni zisaga 50,1$; coltan miliyoni 62,1$; wolfram yinjije miliyoni 12,6$ mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwinjije miliyoni 248, 5$.

Umwaka wa 2018 ho hinjijwe miliyoni 346, 6$, ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro ni bwo bwari ku isonga mu kwinjiriza igihugu angana na miliyoni 204, 4$.

Mu 2019 nibwo mu Rwanda hatangijwe uruganda rutunganya zahabu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni esheshatu ku kwezi.

Ku mabuye y’agaciro u Rwanda rwoherezaga mu mahanga, mu 2019 hatangiye kwiyongeraho zahabu [nk’uko bigaragara muri raporo], byanatumye muri rusange umusaruro wiyongera ugera kuri miliyoni 412,6$.

Zahabu yagurishijwe mu mahanga yinjirije igihugu miliyoni 276,2$; gasegereti yinjiza miliyoni 37$; coltan yinjiza miliyoni 44,9$; wolfram ivamo miliyoni 16,9$ mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwavuyemo miliyoni 37,4$.

Related Articles

Leave a Comment