Home Inkuru Nyamukuru Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi n’abarwanyi b’umutwe wa FLN.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi n’abarwanyi b’umutwe wa FLN.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko mu bagize Umutwe wa FLN batawe muri yombi, hari abarwanyi 16 bari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko n’abari abavugizi babiri bawo, aho bwifuza ko bose hamwe na Rusesabagina Paul bazaburanishirizwa hamwe.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Ni ibyaha bijyanye n’umwanya w’ubuyobozi yari afite mu mutwe witwara gisirikare witwa MRCD/FLN.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yabwiye abanyamakuru ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu itabwa muri yombi rye ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwagize uruhare mu isaka ryakorewe mu rugo rwe mu gukusanya ibimenyetso.

Ati “Ndanashimira mugenzi wanjye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi, wemeye gukorana natwe mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, bituma hasakwa aho Rusesabagina yari atuye. Ibyavuye muri iryo sakwa bizagaragazwa mu rukiko.”

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko usibye Rusesabagina, hari abandi barwanyi b’Umutwe wa FLN bafungiwe mu Rwanda ndetse ko hari gutegurwa ikirego cyabo ku buryo dosiye zose zifitanye isano n’uyu mutwe zihurizwa hamwe.

Ati “Nifuzaga kubamenyesha ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018.”

“Muri aba harimo Nsanzubukire Félicien (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Ndagijimana Jean-Chrétien (umwana w’uwahoze ayobora FLN, Laurent Ndagijimana wari uzwi nka Wilson Irategeka) […] Ubushinjacyaha buzahuza ibirego by’aba 16 hamwe n’ibya Rusesabagina.”

Bo na Rusesabagina, dosiye zabo zizahuzwa n’iya Nsabimana Callixte hamwe na Herman Nsengimana bombi bahoze ari abavugizi ba FLN.

Ati “Turizera ko aba bakekwaho ibyaha uko ari 19 bazaburanishirizwa hamwe. Ibi bisanzwe bikorwa kandi biteganywa n’amategeko. Iyo abantu baregwa ibyaha bimwe bakoreye ahantu hamwe igihe kimwe, biba ari mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe.”

Havugiyaremye yamaganye ibivugwa ko Rusesabagina akwiriye kuburanishwa n’inkiko zo mu Bubiligi, ashimangira ko ari Umunyarwanda kandi ko ibyaha akekwaho byakorewe mu Rwanda.

Ati “Ubwenegihugu bw’umuntu ukekwaho icyaha cyakorewe mu Rwanda, ntacyo bihindura ku kuba yakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda. Ibi n’amategeko y’u Rwanda arabiteganya neza, avuga ko ku cyaha icyo aricyo cyose gikorewe mu Rwanda, uwagikoze, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, akurikiranwa hakurikije amategeko y’u Rwanda.”

Yavuze ko kuva Rusesabagina yatangira gukurikiranwa, nta na rimwe ikibazo cy’ubwenegihugu cyigeze kigaragazwa, bikiyongera ho ko “afite ubwenegihugu bw’inkomoko” aribwo bw’u Rwanda ndetse ko atigeze abutakaza.

Ati “Rusesabagina nta na rimwe yigeze asaba gutakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda, ari nayo mpamvu n’inkiko igihe haburanwaga ifungwa ry’agateganyo zanzuye ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.”

“Ntabwo ubushinjacyaha buhitiramo uregwa umwunganizi”

Hashize igihe kinini umuryango wa Rusesabagina uvuga ko uyu mugabo yangiwe abunganizi, ndetse ko babiri bamwunganira aribo Me Nyambo Emeline na Me Rugaza David bakorera mu kwaha kwa leta ku buryo batizeye ko azabona ubutabera buboneye.

Havugiyaremye yavuze ko Ubushinjacyaha butarebwa n’ibijyanye n’itoranywa ry’abunganizi b’ukekwa, ndetse ko Rusesabagina afite uburenganzira bwo guhitamo abo ashaka.

Ati “Afite uburenganzira bwo kubahindura igihe icyo aricyo cyose. Abunganizi mpuzamahanga bifuza kuburanira Rusesabagina babisaba banyuze mu rugaga rw’abavoka.”

Yakomeje avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda budakorera ku gitutu cy’umuntu uwo ariwe wese mu gihe hari abasabaga ko uyu mugabo yarekurwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse kwanzura ko Paul Rusesabagina afungwa iminsi 30 y’agatenyo mu gihe iperereza ku byaha ashinwa rigikomeje. Imwe mu mpamvu zashingiweho ni uko aramutse arekuwe, ashobora gutoroka dore ko nubwo yavaga mu Rwanda mu 1996 yari ahunze.

Related Articles

Leave a Comment