Home Coronavirus Abandi bantu babiri bahitanywe na coronavirus mu Rwanda.

Abandi bantu babiri bahitanywe na coronavirus mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rivuga ko abitabye Imana bose ari abo mu mujyi wa Kigali,umwe akaba yari afite imyaka 80 undi akaba yari afite imyaka 29.

Uretse kandi abo bitabye Imana, abantu 18 basanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 1549 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4671 mu gihe 28 ari bo bayikize, abamaze gukira baba 2845 naho umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 25.

Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe icyenda bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, Nyamagabe ni bane, Rubavu ni bane mu gihe mu Bugesera hakuwe umwe.

Abanyarwanda bakaba basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Related Articles

Leave a Comment