Home Inkuru Nyamukuru Buri mukozi n’umukoresha barashishikarizwa kumenya itegeko ry’umurimo.

Buri mukozi n’umukoresha barashishikarizwa kumenya itegeko ry’umurimo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu rwego rwo gushyiraho imikoranire isobanutse ndetse no kugaragaza neza uburenganzira bwa buri wese hagati y’umukozi n’umukoresha, uwitoza umurimo, uwimenyereza akazi, uwikorera ndetse n’ukora imirimo itanditse, Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryaravuguruwe kugira ngo rihuzwe n’igihe,  rikaba rikubiyemo byinshi bigenga umurimo mu Rwanda buri mu wese akwiye kumenya.

Kuri ubu itegeko tugenderaho ni itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, ryasohotse mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 06/09/2018, rikaba ryaragiyeho risimbura itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda.

Nk’uko ingingo ya kabiri (2) y’iryo tegeko ibiteganya, mu byo iri tegeko rigenga harimo imikorere y’umurimo ishingiye ku masezerano y’umurimo hagati y’umukozi n’umukoresha mu nzego z’abikorera; imikorere y’umurimo ishingiye ku masezerano y’umurimo hagati y’umukozi n’umukoresha mu nzego za Leta, uretse igihe biteganyijwe ukundi na sitati rusange  igenga abakozi ba Leta; uwitoza umurimo; uwimenyereza akazi; uwikorera ku birebana n’ubuzima n’umutekano bye ku kazi; umukozi ukora umurimo utanditse ku bijyanye  n’ibi bikurikira:  ubuzima n’umutekano ku kazi, uburenganzira bwo kwibumbira mu masendika n’amashyirahamwe y’abakoresha, uburenganzira ku mushahara, umushahara fatizo mu byiciro by’imirimo bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, uburenganzira ku kiruhuko, ubwiteganyirize bw’abakozi, kurindwa ivangura mu kazi, kurindwa imirimo y’agahato, imirimo ibujijwe umwana, umugore utwite  cyangwa uwonsa.

N’ubwo iri tegeko rigenga uburyo bw’imikorere y’akazi bubereye umukozi muri rusange, ariko n’uburyo bubereye umukozi mu kazi bukubiye mu masezerano y’umurimo yihariye, mu mategeko ngengamikorere y’ikigo cyangwa mu masezerano rusange buremewe, bupfa gusa kuba butanyuranya n’ibiteganywa n’iri tegeko.

Ingingo ya 5, iteganya ko imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi ari cumi n’itandatu (16). Icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu (13) na cumi n’itanu (15) yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo.

Umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ntibyemewe kumukoresha imwe mu murimo irimo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri  w’umwana; imirimo ikorerwa munsi  y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje,  urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu  ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

Naho ingingo ya 7 y’iri tegeko ibuza gukoresha abantu imirimo y’agahato, ikabuza  gutanga uburenganzira bwo gukoresha umuntu cyangwa kwemera ko hagira undi ukoreshwa imirimo y’agahato mu buryo buziguye cyangwa butaziguye

Icyakora, imirimo ikurikira ntifatwa nk’iy’agahato: umurimo ukorwa hakurikijwe amategeko agenga imirimo itegetswe y’igisirikare; umurimo ukorwa  hagamijwe kwigisha uburere mboneragihugu no gukunda Igihugu; umurimo utegetswe umuntu hakurikijwe ikemezo cy’urukiko kandi ugenzurwa n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha; umurimo utegetswe umuntu mu gihe cy’amage, imidugararo cyangwa ibiza.

Iri tegeko kandi ribuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina ku buryo ubwo ari bwo bwose. Biranabujijwe kwirukana umukozi  ku kazi kubera ko yatanze amakuru cyangwa ubuhamya ku bijyanye no guhozwa ku nkeke hagamijwe imibonano mpuzabitsina bikozwe n’umukuriye mu kazi, kuko icyo gihe iyo hari ibimenyetso bifatwa nko kwirukana umukozi nta mpamvu.

Umukoresha ategetswe  guha abakozi amahirwe angana mu kazi. Abujijwe gukora ivangura mu kazi rishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera,  ku bitekerezo, ku  mutungo, ku itandukaniro  ry’umuco, ku rurimi, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose. Umukoresha wese kandi agomba guhemba umushahara ungana abakozi bakora imirimo y’agaciro kangana nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ingingo ya 10 y’iri tegeko yo iteganya ko abakozi n’ababahagarariye bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’uko akazi gateye, gakorwa n’uko gakwiye gukorwa. Bafite kandi uburenganzira bwo gushinga sendika cyangwa kujya muri sendika iriho. Abakoresha na bo  bafite uburenganzira bwo gushinga ishyirahamwe cyangwa kujya mu mashyirahamwe y’abakoresha ariho.

ubutaha tuzakomeza turebera hamwe n’izindi ngingo zigize iri tegeko.

Related Articles

Leave a Comment