kuri uyu wa mbere taliki 18 Mutarama inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yafashe umwanzuro ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y’iminsi 15, kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y’ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu dore ko imibare irushaho kuzamuka cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
ku munsi wa kabiri wa Guma mu rugo UMUHUZANEWS wazengurutse mu mujyi rwagati bareba uko byifashe uretse abajya guhaha ahandi henshi harafunze.