Home Imikino Rayon Sports na Ivan Minnaert batangaje ko ibibazo bari bafitanye byakemutse

Rayon Sports na Ivan Minnaert batangaje ko ibibazo bari bafitanye byakemutse

by admin
0 comment

Ikipe ya Rayon Sports n’umutoza Ivan Minnaert batangaje ko ikibazo bari bafutanye bagikemuye, ariko ntibagira icyo bavuga ku bihano iyi kipe yari yarafatiwe

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza Ivan Minnaert wahoze ayitoza bicaranye bakemura ikibazo cy’umwenda wa Miliyoni hafi 14 Frws iyi kipe ifitiye umutoza Ivan Minnaert.

Ku butumwa umutoza Ivan Minnaert yatwoherereje, yatangaje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ku bijyanye n’umwenda afitiwe, gusa avuga ko ibijyanye n’ibyo bumvikanye bigomba kuguma hagati y’impande zombi.
Ubu butumwa bwatanzwe na Ivan Minnaert kandi ni na bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ku rubuga rwayo rwa twitter, ivuga ko kugeza ubu ibibazo byari bihari byakemutse.

Kugeza ubu amakuru atugeraho, avuga ko Rayon Sports yabashije kuba yishyuye kimwe cya kabiri cy’ayo yagombaga kumwishyura, bumvikana igihe andi azatangirwa, bakaza no kureba uko babimenyesha Ferwafa kugira ngo ikurireho Rayon Sports ibihano yari yayifatiye birimo kutandikisha abakinnyi mu gihe cyose yaba itarishyura uyu mwenda.

Related Articles

Leave a Comment