Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo, Karekezi Olivier, kubera kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire y’iyi kipe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ubwo yavaga mu mwiherero nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ibitego 2-1 ku wa Gatandatu.
Amakuru yamenyekanye nuko Karekezi Olivier yashwanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports nyuma y’umukino ubanza w’amatsinda ya Shampiyona, iyi kipe yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1.
Ibyo ni byo byabaye intandaro yo kuva mu mwiherero kwa Karekezi Olivier, aho iyi kipe icumbitse i Runda.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari amakuru yavugaga ko Karekezi yamaze kwirukanwa, ariko Kiyovu Sports ibinyomoza ibinyujije kuri Twitter, ivuga ko “Nta shingiro bifite.”
Gusa, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, iyi kipe yambara icyatsi n’umweru, yashyize hanze itangazo rivuga ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza kuko yarenze ku mabwiriza ngengamyitwarire.
Iti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru bwana Karekezi Olivier Fils kubera ko yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntiyaboneka mu myitozo nta mpamvu.”
Karekezi Olivier yagizwe Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 mu gihe yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro z’Ukwakira.