Home Inkuru Nyamukuru Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasenye amazu n’amashuri i Rubavu.

Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasenye amazu n’amashuri i Rubavu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Imvura ikomeye irimo umuyaga mwinshi n’amahindu, yaguye ku munsi w’ejo tariki 22 Nzeri 2020, mu Murenge wa Cyanzarwe yasenye inzu 29 z’abaturage n’ibyumba by’amashuri bine, igusha amapoto y’amashanyarazi inafunga umuhanda wa Rwanzekuma.

Iyi mvura yaguye kuva mu masaha ya saa munani z’amanywa kugera saa kumi yangije byinshi birimo n’aya mashuri yo kuri Centre Scolaire Rwanzekuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‘Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier, yavuze ko abasenyewe n’iyi mvura babaye bacumbikiwe na bagenzi babo mu gihe ubuyobozi bukireba uko bwabafasha.

Ati “Twasuye abaturage dusanga bagenzi babo babacumbikiye, ubu turimo gutegura uko babona ubufasha turimo kuganira n’ubuyobozi bw’akarere ku buryo babona amabati byihuse, umuhanda wabaye nyabagendwa amapoto yari yaguye yakuwemo n’umuriro wagarutse.’’

Si ubwa mbere imvura isenyera abaturage bo mu Karere ka Rubavu kuko imirenge y’aka karere ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi ariyo Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe ikunze guhura n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga ukomeye.

Ku wa 21 Kanama 2020 indi mvura nk’iyi yari iherutse gusenya inzu 11, mu Murenge wa Bugeshi.

Related Articles

Leave a Comment