Home Inkuru Nyamukuru Joe Biden w’imyaka 78 yarahiriye kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika

Joe Biden w’imyaka 78 yarahiriye kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Irahira rya Joe Biden ni umunsi ukomeye mu mateka y’Isi kuko ariwo Isi yose yari ihanze amaso nk’igihe kigiye kugaragaza ahazaza h’iki gihugu cy’igihangange niba koko gishobora gukomeza kubahwa nkuko cyabihoranye,ibi ahanihi bikaba bihera ku myaka ine ishize iki gihugu vcy’igihangange kiyoborwa na Trump utarigeze yishimirwa dore ko yakunze gushinjwa guhubuka no kutajya inama.

Joe Biden watorewe kuyobora Amerika mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo 2020,yabaye perezida wa 46 w’iki gihugu, niwe muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu ugiye kuyobora akuze kurusha abandi.

Perezida ukuze mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 78 mu gihe undi wayoboye iki gihugu akuze ari Ronald Reagan wasoje manda ze ebyiri mu 1989 afite imyaka 77 n’iminsi 349.

Kamala Harris uzamubera Visi Perezida, niwe mugore wa mbere mu mateka ya Amerika ugiye kuri uyu mwanya, bigakubitana n’uko na none ari we mwirabura wa mbere ufashe izi nshingano. Ni umunsi udasanzwe abanyamerika bari bamaze igihe kinini banyotewe.

Related Articles

Leave a Comment