Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yemejwe nk’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora

Perezida Kagame yemejwe nk’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Kagame usanzwe ari Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatowe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha. yagize amajwi 99,1%. Abatoye bose ni 1953, mu gihe abamutoye ari 1935.

Ubwo yari ahawe ijambo, Perezida Kagame yagize ati “ Tuzi aho igihugu kivuye n’aho kigeze, ndabibashimira ko mu bigiramo uruhare rugaragara. Ikindi mbashimira ni icyizere muhora mungirira cyangwa mukomeza kungirira.”

Yavuze ko bihereye ku mwihariko w’imiterere y’u Rwanda, uko ruteye bifite icyo bisaba bitandukanye n’icyo abandi bo mu bindi bihugu basabwa.

Ati “Ibyacu ni umwihariko ushingira ku mateka, ushingira ku rwego tugezeho rw’amajyambere, ushingira no ku muco wacu. Umwihariko ushingira kuri byinshi abantu batakwirengagiza iteka, bahora bagomba kwibuka mu byo dukora ibyo aribyo byose ndetse ni nabyo bishingirwaho iyo turi hano twaje mu rwego nk’uru rwa demokarasi […] duhitamo abayobozi mu nzego zitandukanye.”

Yavuze ko amateka y’u Rwanda mu myaka 30 ishize, akwiriye gutuma buri wese yibaza uko akura mu nshingano, mu nzego ndetse nk’abantu batekereza banatekerereza igihugu.

Ati “Twiga iki, dushingira kuki kugira ngo twuzuze inshingano zacu? Ibi nanone ndacyabibariza ko twese tuziranye, turakorana rimwe na rimwe iyo twabishatse, nabwo iyo tutabishatse byitwa ko dukwiriye kuba dukorana.”

Yavuze ko hari uburyo butandukanye bwo kwiga, aho abantu bashobora kujya mu mashuri, gusa ko hari ukundi kwiga guturuka mu buryo abantu babaho n’ibibabayeho.

Ati “Ubwabyo bifite isomo ririni cyane, ibyo abantu bita inararibonye […] aho niho hari amakosa abantu bakunze gukora, rimwe bakiga amashuri ariko ntibige bihereye k’uko babayeho nk’abantu, ntibibaviremo inyigisho.”

Yakomeje agira ati “Ndacyabona abantu bamwe muri twe, bavuga ibintu, bakora ibintu, bagatekereza nyuma. Ubundi uko ibintu bigenda, uratekereza noneho ugakora cyangwa ukavuga ibyo ushaka kuvuga, ariko byinshi mbona, abantu barakora, baravuga hanyuma ukabona bibutse ko bagomba gutekereza.”

Yasabye abantu kwirinda kuvuga no gukora, batarabanza gutekereza. Ati “Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa, bidutera ibibazo cyangwa se turabigabanya nibura.”

Related Articles

Leave a Comment