Home Inkuru Nyamukuru Buri mukozi n’umukoresha barashishikarizwa kumenya itegeko ry’umurimo(ibikurikira).

Buri mukozi n’umukoresha barashishikarizwa kumenya itegeko ry’umurimo(ibikurikira).

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu rwego rwo gushyiraho imikoranire isobanutse ndetse no kugaragaza neza uburenganzira bwa buri wese hagati y’umukozi n’umukoresha, uwitoza umurimo, uwimenyereza akazi, uwikorera ndetse n’ukora imirimo itanditse, Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryaravuguruwe kugira ngo rihuzwe n’igihe, rikaba rikubiyemo byinshi bigenga umurimo mu Rwanda buri muntu wese akwiye kumenya.

Mu bice byabanje twabagejejeho ibigengwa n’itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, uburyo bw’imikorere bubereye umukozi mu kazi, imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi, imirimo ibujijwe ku mwana, ibuzwa ry’imirimo y’agahato, kubuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina, kwirinda ivangura mu kazi, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe n’amasezerano y’umurimo.

Muri iki gice cy’inkuru turibanda ku bijyanye n’indishyi n’imperekeza mu gihe cyo gusesa amasezerano y’umurimo ndetse no ku byerekeranye n’inshingano n’uburenganzira bw’umukozi n’umukoresha.

Indishyi n’imperekeza

Iseswa ry’amasezerano y’umurimo rinyuranyije n’amategeko rituma hatangwa indishyi. Izo ndishyi zihabwa umukozi wirukanywe binyuranyije n’amategeko ntizishobora kujya munsi y’umushahara w’amezi atatu (3), ariko kandi ntizishobora kurenza umushahara ahabwa w’amezi atandatu (6). Icyakora, iyo umukozi afite uburambe ku kazi burenze imyaka icumi (10) ku mukoresha umwe, indishyi ntizishobora kurenga umushahara ahabwa w’amezi icyenda (9).

Gusesa amasezerano y’umurimo kubera impamvu z’ubukungu, iz’ikoranabuhanga cyangwa iz’uburwayi ku mukozi umaze nibura amezi cumi n’abiri (12) akora nta guhagarika, bituma umukoresha amuha imperekeza zo gusezererwa ku kazi.

Uretse ingingo z’amasezerano rusange cyangwa iz’amasezerano yihariye y’umurimo zibereye umukozi, imperekeza zitangwa kubera gusezererwa, ntizishobora kujya munsi y’inshuro ebyiri (2) z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu (5) mu kigo kimwe; inshuro eshatu (3) z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buhera ku myaka itanu (5) kugeza ku icumi (10) mu kigo kimwe; inshuro enye (4) z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka icumi (10) kugeza kuri cumi n’itanu (15) mu kigo kimwe; inshuro eshanu (5) z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka cumi n’itanu (15) kugeza kuri makumyabiri (20) mu kigo kimwe; inshuro esheshatu (6) z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hagati y’imyaka makumyabiri (20) na makumyabiri n’itanu (25) mu kigo kimwe; inshuro zirindwi (7) z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka makumyabiri n’itanu (25) mu kigo kimwe.

Umushahara mpuzandengo w’ukwezi uboneka bagabanya na cumi na kabiri (12) igiteranyo k’imishahara umukozi yahembwe mu mezi cumi n’abiri (12)

ya nyuma y’akazi, hatabariwemo amafaranga ahabwa umukozi mu rwego rwo kumworohereza akazi. Kwishyurwa imperekeza bigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi umukozi asezerewe. Imperekeza iteganywa muri iyi ngingo ihabwa na none umukozi amasezerano ye y’umurimo yasheshwe nyuma y’amezi atandatu (6) kubera uburwayi ntashobore gukomeza akazi.

Umukozi ugiye mu kiruhuko k’izabukuru ahabwa impamba y’izabukuru ibarwa ku buryo bumwe n’uko babara imperekeza. Ariko impamba y’izabukuru ntibangikanywa n’iy’imperekeza.

Uburenganzira n’inshingano by’umukoresha

Nk’uko biteganywa mu itegeko ry’umurimo, umukoresha afite uburenganzira bwo gutanga akazi; guha umukozi amabwiriza yerekeye akazi; gukora isuzumabushobozi ry’umukozi, kuzamura mu ntera, kwimura umukozi, guhana umukozi no gusesa amasezerano y’umurimo y’umukozi no guhindura, kongera cyangwa guhagarika imirimo.

Umukoresha ariko anafite inshingano zirimo gutanga amasezerano y’umurimo ku mukozi kandi umukozi agahabwa kopi yayo; guha umukozi akazi basezeranye, akagatangira igihe n’ahantu bumvikanye; kuyobora umukozi kandi agakora ibishoboka byose kugira ngo akazi gakorerwe ahantu hameze neza hubahirije ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi; guhemba umukozi umushahara basezeranye kandi ku gihe; kwirinda icyakwangiza ubuzima n’umutekano by’ikigo, iby’abakozi n’ibidukikije.

Gushyira umukozi mu bwiteganyirize no kumutangira imisanzu mu Kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda; kuganira n’abakozi cyangwa ababahagarariye ku bijyanye n’akazi; guha abakozi amahugurwa no gukomeza kubongerera ubushobozi; guha umukozi ibikoresho bimufasha mu kazi; kumenyesha Umugenzuzi w’Umurimo impanuka cyangwa urupfu by’umukozi bikomoka ku kazi.

Uburenganzira n’inshingano by’umukozi

Ingingo ya 40 y’Itegeko ry’umurimo iteganya ko umukozi afite uburenganzira bwo gukorera ahantu hubahirije ibijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi; guhembwa umushahara ungana n’uw’abandi iyo bakora imirimo y’agaciro kangana; guhabwa ibiruhuko nk’uko biteganywa n’amategeko; kujya muri sendika yihitiyemo; guhabwa amahugurwa n’umukoresha no guhabwa amakuru ajyanye n’akazi akora.

Ku bijyanye n’inshingano, umukozi afite inshingano zirimo gukora ubwe akazi yahawe ku gihe no gutanga umusaruro; kubahiriza amabwiriza y’umukoresha cyangwa umuhagarariye; kwirinda icyahungabanya umutekano we n’uwa bagenzi be cyangwa uw’aho akorera; gufata neza ibikoresho ahawe n’umukoresha; kwitabira akazi ku gihe no kurengera inyungu z’akazi.

ubutaha tuzakomeza turebera hamwe n’izindi ngingo zigize iri tegeko.

Related Articles

Leave a Comment