Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yayoboye inama y’abayobozi bakuru ba RDF.

Perezida Kagame yayoboye inama y’abayobozi bakuru ba RDF.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye inama y’abayobozi bakuru b’Ingabo, yabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, kuri uyu wa Kabiri.

Iyi nama yateranye mu gihe umutekano w’u Rwanda ukomeje kwifata neza, ikorwa hubahiziwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu nshuro zose Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, yakunze kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, bagakomera ku kinyabupfura n’amahame bitumye kugeza ubu RDF ari urwego rwiyubashye.

Nk’ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Gicurasi 2020, yabasabye gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe ndetse no kurushaho, bakagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.

Related Articles

Leave a Comment