Home Inkuru Nyamukuru Hatashywe ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwubutse ku mugezi wa Rukarara.

Hatashywe ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwubutse ku mugezi wa Rukarara.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe hatashywe ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Mushishito rwubutse ku mugezi wa Rukarara, rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ku miryango irenga ibihumbi 175.

Rwatashywe kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022 na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari kumwe na mugenzi we w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth.

Ni urugomero rwubatswe na sosiyete yitwa Omnihydro Power Plant Ltd kuva mu 2017 rusozwa mu 2022. Rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro wa Megawatt 5,5. Rwuzuye rutwaye amafaranga asaga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Claire Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’Ibirwa bya Maurice kuko ibihugu byombi bihuriye ku kureshya abashoramari no gukorana na bo neza hagamijwe iterambere ry’abaturage.

Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice Hon. Pravind Kumar Jugnauth, yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza abashoramari bo mu gihugu cye.

Yavuze ko ubufatanye bagiranye n’u Rwanda hakaba habonetse igikorwaremezo cy’amashanyarazi nk’icyo, bugaragaza ko ibihugu byose bya Afurika bishobora gukorana bikagera ku byiza byinshi.

Ati “Turabashimira uburyo mwatwakiriye kandi turabizeza ko tuzakomeza gukorana mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yashimye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu gukora ibikorwa biteza imbere abaturage, avuga ko urwo rugomero ruzafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze mu 2024.

Dr Ngirente yashimiye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe ubufatanye bagize mu gukorana n’abo bashoramari igihe urwo rugomero rwubakwaga, abasaba kurufata neza kuko rubafitiye akamaro.

Yavuze ko kuva rwakuzura rumaze kugeza amashanyarazi ku miryango 120 ariko abizeza ko bose bazayagezwaho kuko intego y’igihugu ari uko mu 2024 buri muturage azaba yaramugezeho.

Ati “Hari bamwe bamaze kugerwaho n’amashanyarazi aturutse kuri uru rugomero, ingo zirenga 120 ariko n’abandi azabageraho, ni yo ntego y’igihugu cyacu. Abandi atarageraho bakomeze babe bazi ko igihugu kibazirikana kuko intego yacu ni uko mu mwaka wa 2024 ingo zose z’u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi.”

Imibare igaragaza ko mu kubaka urwo rugomero abaturage barenga 600 bahawe akazi kadahoraho.

Umwe mu bahahawe akazi witwa Ndagijimana Emile, yavuze ko amaze imyaka icyenda akorana na sosiyete yarwubatse kandi yahembwe amafaranga abasha gukora ibikorwa bimuteza imbere.

Ati “Icya mbere nahungukiye ubumenyi ku buryo ubu mbonye amafaranga nakwiyubakira urwanjye. Icya kabiri nabashije kugura imodoka ngendamo, ikindi ni uko mfite abana ndihira amashuri.”

Urugomero rwatashywe ruje rwiyongera ku zindi enye zari zisanzwe zubatswe ku mugezi wa Rukarara.

Rukarara I itanga Megawatt 9,5; Rukara II itanga Megawatt 2,7 naho iya gatatu n’iya ntabwo zirubakwa. Iya gatanu itanga Megawatt 5,5 hakaba hari kubakwa iya gatandatu biteganyijwe ko izatanga Megawatt 4,5.Abayobozi bareba umugezi wa Rukarara wubatseho urwo rugomero rw’amashanyaraziNi urugomero rwubatse mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka NyamagabeNi urugomero rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro wa Megawatt 5,5. Rwuzuye rutwaye amafaranga asaga Miliyari 32 Frw.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yafatanije na mugenzi we w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnaut gutaha ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Mushishito Rukarara V

Related Articles

Leave a Comment