Home Inkuru Nyamukuru U Rwanda rwakiriye inkingo za Pfizer muri Afurika binyuze muri Covax.

U Rwanda rwakiriye inkingo za Pfizer muri Afurika binyuze muri Covax.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ku munsi wa mbere wo kwakira inkingo muri gahunda ya Covax, u Rwanda rwakiriye inkingo 342.960 zaje mu byiciro bibiri kandi mu bwoko bubiri harimo iza Pfizer na AstraZeneca.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za Coronavirus, icyiciro cya mbere hakiriwe 240.000 za AstraZeneca mu gihe icya kabiri cyakiriwe ari iza Pfizer zingana na 102.960.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inkingo za Pfizer zitanzwe muri gahunda ya Covax kuko ibindi byose bimaze kugerwaho n’urukingo (ni ukuvuga Ghana na Côte d’Ivoire) byahawe urwa AstraZeneca.

Izi nkingo za Pfizer zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, hamwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo.

Uru rukingo ni rumwe mu zimaze gukorwa zifite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu kuba yakwandura iki cyorezo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko rwizewe ku kigero cya 95%. Rubikwa ahantu hari ubukonje bwa degere Celsius -70, mu gihe ryamadolari 20, ni hafi ibihumbi 20 Frw.

Ubwo yakiraga icyiciro cya mbere cy’inkingo za AstraZeneca mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

Ati “Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.”

U Rwanda rufite gahunda yagutse yo gukingira abantu bagera kuri 30 ku ijana mu mpera za 2021 ikagera kuri 60 ku ijana by’abaturage bose mu mpera za 2022. Aba mbere bazahabwa inkingo ni abakozi bashinzwe ubuzima, abandi bakozi bafite ibyago byo kwandura, abasaza, abafite indwara zitandura, impunzi, abagororwa n’abarimu.

Inkingo zagejejwe mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku Bigo Nderabuzima ubundi bazihabwe nk’uko biteganywa.

Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021 ni bwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo mu ba mbere bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw’akarere no mu zindi nzego z’ibanze.

Related Articles

Leave a Comment