Home Inkuru Nyamukuru Polisi yerekanye abantu bane bafatanywe amavuta yangiza uruhu(Mukorogo)

Polisi yerekanye abantu bane bafatanywe amavuta yangiza uruhu(Mukorogo)

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Werurwe ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, Polisi yerekanye abantu bane bafatanwe amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2,659,000. Abayafatanwe ni Munyantore Jean Claude w’imyaka 38, Hategekimana Jean Paul w’imyaka 33, Tuyisenge Valens w’imyaka 30 na Turatsinze Eric w’imyaka 27.

Uko ari bane bafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ( Anti-Smuggling and Organized Crimes- ASOC),bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Werurwe bafatirwa mu Karere ka Kicukiro mu mirenge ibiri itandukanye bari mu maduka yabo aho bacururizaga ayo mavuta. Hategekimana na Munyantore bafatiwe mu Murenge wa Gatenga naho Tuyisenge na Turatsinze bafatirwa mu Murenge wa Gikondo.

Amavuta bafatanwe yangiza uruhu ari mu bwoko bugera kuri 36; amwe muriyo twavuga nk’ayitwa diproson, mediven, white express, hydroquinone,….

Ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru aba bacuruzi, Munyentore yemeye ko bakoze amakosa yo gucuruza ibintu bitemewe n’amategeko aboneraho kugira inama bagenzi be bakiyacuruza kubireka kuko usibye kuba bihanwa n’amategeko binateza igihombo.

Yagize ati“ Aya mavuta nayagaruga n’abantu bazaga bayabunza bayafite mu gikapu sinabaga nzi aho bayakura, ndemera icyaha nkagisabira imbabazi, nafashwe nari mfite gahunda yo gucuruza ayo narinsigaranye nkahita mbireka kuko nari maze kumenya ko atemewe gucuruzwa. Ndagira inama bagenzi banjye bakiyacuruza kubicikaho ntibazagwe mu gihombo nk’icyo nguyemo ndetse hakiyongeraho igihano.”

Ntirenganya Lazarre umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibindi mu kigo k’Iguhugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA) yavuze ko aya mavuta agizwe n’ibinyabutabire bigira ingaruka ku mubiri z’igihe gito cyangwa kirambye ku muntu wese uyakoresha.

Yagiriye inama abantu kwirinda gukoresha aya mavuta arimo ibinyabutabire bigira ingaruka ku mubiri bigatuma utabasha kurwanya mikorobe, virusi ndetse umuntu akaba yanarwara kanseri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati“Polisi yagiye ikora ubukangurambaga mu bihe bitandukanye bwibutsa abantu kudakoresha aya mavuta ya Mukorogo, bamwe mu baturage basobanukiwe ububi n’ingaruka zayo nibo baduhaye amakuru ko mu maduka y’aba bafashwe bacuruzamo ayo mavuta nuko ishami ryacu rishinzwe kurwanya magendu rihita rigenda rirabafata.”

CP Kabera yakomeje avuga  ko Polisi y’u Rwanda itazigera yihanganira abantu bacuruza aya mavuta, anibutsa abayaranguza abacuruzi ko nabo nta kabuza bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasoje yibutsa abantu kureka ibikorwa bitemewe n’amategeko bagakora ibitabagusha mu bihano cyangwa mu gihombo, anaboneraho gushimira abaturage badahwema gufasha Polisi kurwanya no gukumira ibyaha. 

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 266  mu gika cyayo cya 3 kivuga ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Related Articles

Leave a Comment