Home Inkuru Nyamukuru Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Monique Nsanzabaganwa wari usanzwe ari Umuyobozi Wungurije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho yatowe ku majwi 42 muri 55 yatoye, akazaba yungirije Moussa Faki wongeye gutorerwa kuyobora iyo Komisiyo.

Dr Nsanzabaganwa w’imyaka 50 agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva mu 2017. Agiye kungiriza Moussa Faki Mahamat wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n’ingengo y’imari bya Komisiyo.

Agomba kandi kuba afite uburambe bw’imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw’ibigo binini.

Mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo adahari, Umuyobozi Mukuru Wungirije afata inshingano ze, akayobora inama ndetse akanafata ibindi byemezo bikomeye.

Dr Nsanzabaganwa kandi azaba ari umujyanama wa Moussa Faki kuri buri cyemezo cyose azajya afata.

Yari ahatanye n’abakandida babiri barimo Hasna Barkat Daoud ukomoka muri Djibuti wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Imikino n’Ubukerarugendo wagize amajwi abiri na Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igenamigambi muri Uganda, umwanya yari yaragiyeho mu mwaka wa 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Mbarara wagize 10.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk’umukandida warwo kuri uyu mwanya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriyemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.

Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr Nsanzabaganwa ari mu Nama z’Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ari no mu y’Umuryango Women’s World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw’abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

Dr Nsanzabaganwa kandi niwe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Related Articles

Leave a Comment