Home Inkuru Nyamukuru Akarere ka Kamonyi kategetswe kugarura miliyoni 6.9 Frw yanyerejwe mu myaka itanu ishize.

Akarere ka Kamonyi kategetswe kugarura miliyoni 6.9 Frw yanyerejwe mu myaka itanu ishize.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’imari ya Leta, PAC, yategetse Akarere ka Kamonyi kugarura miliyoni 6.9, yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamutungo wa farumasi y’aka Karere, mu myaka itanu ishize.

Yari amafaranga agana na miliyoni 17 Frw PAC yatahuye ko yagombaga kugurwa imiti, nyamara aho kuyashyira kuri konti y’aho iyo miti yagombaga kugurwa, ashyirwa kuri konti bwite, y’uwahoze ari umucungamutungo wa Farumasi y’Akarere ka Kamonyi.

Abayobozi b’Akarere ka Kamonyi bisobanuye imbere ya PAC, bavuze ko aya mafaranga yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamutungo wa farumasi y’akarere bayoboye, bagaragaza ko yasimbuje nomero ya konti y’aho bari kugura iyo miti aribo Camerwa yaje guhinduka Medical Procurement and Production Division, MPPD, iye konti bwite, maze bigatuma amafaranga ashyirwa kuri konti ye.

Akarere ka Kamonyi kabwiye PAC ko katabashije kuvumbura inyerezwa ry’aya mafaranga ku gihe, ahubwo ko kabimenye uwayanyereje yaratangiye kuyakoresha, hakagaruzwa miliyoni 10 Frw gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi Bahizi Emmanuel yagize ati “Nyuma yo kumenya ko amafaranga yanyerejwe, uwayanyereje yashyikirijwe inkiko, anahanishwa gufungwa imyaka itatu.”

Bahizi yabwiye PAC ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo babashe kugaruza miliyoni 6.9 Frw zitaragaruzwa, ariko bikananirana. Avuga kandi ko nyuma y’uko kugaruza aya mafaranga bibananiye burundu, mu 2019 inama y’akarere yateranye ikemeza ko bayahebye burundu, kandi ko akurwa mu madeni akarere kari gukurikirana.

Abadepite bagize PAC ntibanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Akarere ka Kamonyi. Uwimanimpaye Jean d’Arc yagaragaje ko bitumvikana uko uwanyereje amafaranga yasinyiwe n’Umunyamabangwabikorwa w’akarere, kandi akabikora atitaye ku bandi bagombaga kubigiramo uruhare.

Nyuma y’uko n’Umuyobozi wa PAC, Valens Mukwaya, atanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Akarere ka Kamonyi, ubuyobozi bwasabye kongera kwandika amafaranga yanyereje mu bitabo byako by’icungamutungo, kandi kakiha n’igihe agomba kuzaba yagarujwe.

Uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera muri PAC, Ntwari Eric, yemere Akarere ka Kamonyi ubufasha burimo guhabwa inama no gufashwa gukurikirana abagize uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 6.9 Frw.

Related Articles

Leave a Comment