Home Inkuru Nyamukuru Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2019/2020 n’amanota 88% gakurikirwa n’aka Bugesera na Kicukiro mu gihe Musanze, Kayonza na Muhanga byaje mu myanya ya nyuma.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya mbere Ukoboza 2020 ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikaga uko uturere twimakaje ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2019/2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko kimwe mu bintu babonye byatumye ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho 100% mu turere hari aho basanze hakiri ukwironda gushingiye ku moko, itonesha rishingiye ku badukomokamo, amoko n’ibindi

Yakomeje avuga ko agereranyije uyu mwaka n’umwaka ushize habaye impinduka zikomeye ngo kuko uturere twinshi twarwanyije ibyabangamiraga ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “ Ubu uturere 11 ku turere 30 twose mu Rwanda turi mu manota 80% wareba ugasanga uturere 29/30 turi hejuru ya 70 % kuzamura, habaye impinduka zikomeye cyane kuko mu myaka ibanza hari aho wasangaga bari muri 50% habayemo no kureba impinduka n’umusaruro ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bikorwa n’uturere bizana.”

Ndayisaba yavuze ko aho batangiriye gukora iri suzuma basanze byarazamuye guhiganwa mu turere aho ubuyobozi busigaye bwita cyane ku kwita ku baturage kurusha imyaka yashize.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gérard, yavuze ko kimwe mu byabafashije kuza ku mwanya wa mbere harimo gufatanya n’abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere.

Ati “ Dufite abantu b’abakangurambaga kuri buri Murenge abo rero ugeze muri Kirehe wagira ngo ni abakozi b’Umurenge bakora buri munsi, umuyobozi wabo akora buri munsi, ikindi gikomeye cyane twakoze ni uko twahaye umwanya gukurikirana ibikorwa tukanatanga raporo z’ubumwe n’ubwiyunge kurusha umwaka ushize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera kabaye aka kabiri, Mutabazi Richard, yavuze ko bo bashyize imbaraga mu kwigisha abaturage kwitandukanya n’ivangura nk’Akarere kakorewemo Jenoside yakorewe Abatutsi cyane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne, yashimiye uturere twitwaye neza mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge avuga ko twinshi twakoze neza ariko ugasanga gutanga raporo aricyo kibazo cyagiye kibamo.

Yasabye uturere twaje ku myanya y’inyuma kwikubita agashyi ubutaha tukaza mu myanya ya mbere ibi ngo bikazagerwaho ari uko bakoreye hamwe n’abo bakorana.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko hashingiwe ku ngingo eshatu z’ingenzi mu gushyira mu myanya utu turere arizo iteganyabikorwa ry’Uturere ry’umwaka wa 2019-2020 na raporo z’ibikorwa zaturutse mu turere, ingenzi ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge ryakozwe mu turere twose mu mwaka wa 2019-2020 ndetse n’uko abaturage babona ibibakorerwa mu Karere biranga ubumwe n’ubwiyunge.

Uturere twagize amanota ya mbere ni Kirehe n’amanota 88%, Bugesera n’amanota 86,75% na Kicukiro yagize amanota 84% dutatu twa nyuma ni Musanze n’amanota 71,25%, Kayonza yagize 70.5% na Muhanga yabaye iya nyuma n’amanota 64,5%

Mu rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba niyo yaje ku isonga n’amanota 79,87% yakurikiwe n’Intara y’Iburengerazuba n’amanota 79,23%, Umujyi wa Kigali wagize amanota 78,5%, Intara y’Amajyaruguru igira amanota 77,9% naho Intara y’Amajyepfo igira amanota 75,15%

Related Articles

Leave a Comment