Home Inkuru Nyamukuru Taliki ya mbere ukwakira,umunsi wo kwigobotora amateka mabi ku Rwanda.

Taliki ya mbere ukwakira,umunsi wo kwigobotora amateka mabi ku Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Kuwa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara kuko izindi zose Leta yariho yari yarazanze.

Mu gitondo cya tariki 1 Ukwakira nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba. Bivugwa ko icyo gihe RPA yari ifite abasirikare basaga 3000 batojwe neza mu nzego zose.

Muri icyo gitondo, paratuni ebyiri za RPA zateye ku mupaka wa Kagitumba ziwufata bitaruhanije nyuma y’imirwano mito. Uwo munsi saa kumi, Gen Major Fred Rwigema yavuze ijambo imbere y’abasirikare bagera kuri 500 bari bahuriye hamwe ku butaka bw’u Rwanda. Abandi basirikare bari bavuye mu nkambi za gisirikare zinyuranye bari bakigenda bahurira ahantu hanyuranye ku mupaka w’u Rwanda.

Abo basirikare bari bazi ko urugamba rugomba ubwitange ndetse ko rutazarangira vuba nk’uko babikekaga.

Umurava wari wose ku ngabo za RPA zari zinjiye ku butaka gakondo bwa mbere. Icyakora, ibyo byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munsi wa kabiri w’urugamba, Umugaba Mukuru, Gen Major Fred Rwigema yishwe n’umwanzi. Byeteye icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Uretse Fred Gisa Rwigyema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi, mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Paul Kagame amaze kugaruka, imiterere y’imirwanire yahinduye isura. Imirwanire isanzwe yasimbuwe n’imirwanire ya kinyeshyamba, urugamba rwimurirwa mu bice by’imisozi miremire ndetse hashozwa ibirindiro by’imirwano bishya by’umwihariko icyo mu birunga.

Impfu rwa Fred Rwigema, urwa Peter Bayingana na Chris Bunyenyenzi nyuma y’ibyumweru bitatu zafashwe kenshi n’ubutegetsi bw’i Kigali n’inshuti zabyo nk’ingaruka z’umwiryane mu ngabo za FPR. Ariko si ko byari bimeze.

Ihungabana rya RPA ryatumye ingabo z’u Rwanda zifatanije n’izo muri Zaire ndetse zinashyigikiwe n’iz’Ababirigi n’Abafaransa zishobora gutsinda urugamba ku buryo ndetse leta yariho icyo gihe yakoresheje ibirori mu gihugu hose byo kwishimira ko intambara irangiye.

Related Articles

Leave a Comment