Home INKURU ZIHERUKA Nyaruguru:Bamwe mu bagabo bamaze kumva neza ibyiza bya gahunda yo kuboneza urubyaro.

Nyaruguru:Bamwe mu bagabo bamaze kumva neza ibyiza bya gahunda yo kuboneza urubyaro.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru batangaza ko kubyara abana ubashije kurera bituma umubyeyi abasha kubarera neza no kubabonera ibibatunga bitagoranye ndetse bigatuma n’abana bakura neza kuko babona ibyo bakeneye byose,ku rundi ruhande hari abagabo bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kuboneza urubyaro dore ko mbere bumvaga ko ari gahunda zireba abagore gusa.
Uwitwa Katabarwa André utuye mu murenge wa Ngera,Akagari ka Mirama avuga ko amaze gusobanukirwa neza ibyiza byo kuboneza urubyaro kuko nawe ariyo nzira yahisemo kandi bikaba byaratumye umuryango we ubayeho neza.

Katabarwa André utuye avuga ko amaze gusobanukirwa neza ibyiza byo kuboneza urubyaro

Ati”Gahunda yo kuboneza urubyaro yaramfashije cyane kuko ubu mfite abana babiri umukuru afite imyaka itanu umuto afite umwaka umwe,ariko byose byaturutse mu biganiro n’ubwumvikane nagiranye n’umugore wanjye ubu muri iki gihe niwe ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ariko nanjye numva nitubyara undi mwana wa gatatu nyuma y’imyaka itanu nkuko twabyumvikanyeho nanjye nzakoresha uburyo bwo kwifungisha burundi kugirango umugore wanjye nawe aruhuke”.
Yongeraho ko ashimira ubuyobozi bwabegereye bukabasobanurira ibyiza byo kuboneza urubyaro ku bagabo dore ko mbere hari amakuru babonaga avuga ko ari bibi kandi bigira n’ingaruka nyinshi.
Ntabareshya Jacques nawe ni umuturage utuye mu murenge wa Ngera avuga ko nawe yafashe gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe nuko yabonaga ubuzima butoroshye kandi yifuza kugira umuryango ubayeho neza nyuma yo kubyara abana babiri afata gahunda yo kuboneza urubyaro nk’umugabo.

Ntabareshya Jacques nyuma yo kumva neza ibyiza byo kuboneza urubyaro yafashe gahunda yo kuyikoresha.

Yagize ati”Nafashe gahunda yo kuboneza urubyaro nk’umugabo kuko aribyo nabonaga byazamfasha gutunga umuryango wanjye neza,abana nkabitaho nkababonera ibyo bakenera byose kdi na nyina ntakomeze iyo gahunda yo kuboneza urubyaro wenyine”.
Umwe mu bagore nawe twaganiriye witwa Mukarurangwa Solange avuga ko yishimira ko umugabo we yamaze kumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse yqmwemereye ko agiye kuyijyamo.
Ati”umugabo wanjye mbere ntiyumvaga ko umugabo ashobora kuboneza urubyaro ariko uko bagiye babimwigisha yarushijeho kubyumva ndetse abona n’amakuru ahagije dore ko hari ni abandi bagabo yumvise babikoze kandi ntihagire ingaruka mbi bibagiraho,ubu rero twumvikanye ko mu minsi iri imbere nawe azajya gukoresha ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta avuga ko bashyize imbaraga mu gusobanurira abagabo ibyiza byo kuboneza urubyaro kandi abenshi bamaze kubyumva dore ko mu karere ka Nyaruguru habarurwa abagabo baboneje urubyaro( Vasectomie)133 kandi ko bakomeje urugendo rwo kubigisha no kubasobanurira kuko ni kimwe mu bizakemura n’ikibazo cyo kubyara abana benshi usanga binanira umuryango kubarera ari nabyo bizana ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.

Abagabo babarirwa mu 3,856 gusa ni bo baboneje urubyaro kugera mu 2021 barakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), bagashishikarizwa gukomeza kwitabira ubwo buryo kuko nta ngaruka bubagiraho.

Related Articles

Leave a Comment