Home Inkuru Nyamukuru Abasenateri basabye ko amafaranga ya pansiyo yongerwa

Abasenateri basabye ko amafaranga ya pansiyo yongerwa

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abarenga 50% by’abari mu kiruhuko cy’izabukuru mu Rwanda bahabwa amafaranga ya pansiyo ari munsi ya 30.000 Frw ku kwezi, akaba ari make ku buryo adashobora kubafasha kubona iby’ibanze nkenerwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahabwa pansiyo mu Rwanda Dorothée Uwimana, yabwiye The New Times, ko aya mafaranga ari make bigendanye n’aho ibiciro bigeze mu gihugu.

Basaba ko yakongerwa kugira ngo babashe kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Inyigo yakozwe mu 2017 yagaragaje ko nibura amafaranga ya pansiyo make yaba 37.000Frw ku wagiye mu kiruhuko wo mu cyaro na 80.000Frw ku wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru wo mu mujyi”.

Iyi nyigo yashingiye ku mibereho itandukanye y’abantu bo mu mijyi n’abo mu byaro. Uwimana avuga ko bishobotse amafaranga ya pansiyo yongerewe bigendanye n’uko amafaranga atunga umuntu yiyongereye kugira ngo bifashe abari muri pansiyo kubasha guhaha.

Ni ikibazo kandi cyanagarutsweho n’abasenateri kuwa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo bemezaga Regis Rugemanshuro na Louise Kanyonga nk’abayobozi bashya b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Bamwe mu basenateri basabye ko amafaranga ya pansiyo yakongerwa bigendanye n’uko ibiciro ku masoko byatumbagiye.

Senateri Emmanuel Havugimana yavuze ko bamwe mu bahabwa pansiyo batishimye kubera amafaranga make babona, asaba ko hajyaho uburyo ibi byahinduka ayo mafaranga akajyanishwa n’uko ikiguzi cyo kubaho gihagaze.

Senateri Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ari indi mpamvu ituma abahabwa pansiyo batabasha kugendana n’ibiciro ku masoko.

Ati “Nibakomeza kubona ariya amafaranga make atagendanye n’ibiciro ku masoko, ntekereza ko amahame remezo [sena ishinzwe kureberera] hari ukuntu azaba yirengagijwe”.

Yakomeje agira ati “Bariya bantu bakoreye igihugu imyaka myinshi, ntibakwiye kubaho mu bukene bari mu kiruhuko cy’izabukuru”.

Perezida wa Komisiyo ya sena ishinzwe imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, Adrie Umuhire, yavuze ko RSSB izi uburyo ikibazo cya pansiyo nkeya kirimo kugira ingaruka ku bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yavuze ko RSSB yabwiye komisiyo ayobora ko yakoze inyigo yarebaga uko pansiyo yakongerwa bidahungabanyije amafaranga ifite.

Mu 2018 nibwo amafaranga ya pansiyo aheruka kongerwa aho yakuwe ku 5.200Frw amake akagezwe ku 13.000Frw.

Umuyobozi wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga, yavuze ko 13.000Frw yashyizweho mu gukemura ikibazo cyari gihari kuko hari abahabwaga munsi yayo.

Yakomeje avuga ko izamuka ry’ibiciro ari ikibazo muri iki gihe, kandi nka RSSB harimo kurebwa uko imibereho y’abanyamuryango yazarushaho kuba myiza.

Related Articles

Leave a Comment