Home Inkuru Nyamukuru Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko CSP Kayumba nabo baregwana bakomeza kuburana bafunze.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko CSP Kayumba nabo baregwana bakomeza kuburana bafunze.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu rwemeje ko CSP Kayumba Innocent, SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakomeza gufungwa kuko barekuwe bashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya ndetse bakaba banatoroka.

CSP Kayumba wayoboraga Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe Iperereza (Intelligence officer) bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro.

Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko ni yo yasomye uyu mwanzuro. Yavuze ko aba bagabo bazaburana bafunze kuko bafunguwe bashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya ndetse bakaba banatoroka.

Urukiko rwifashishije ingingo ya 97 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda, rwemeje ko aba bagabo bakomeza kuburana bafungiye muri Gereza ya Mpanga iri i Nyanza.

Abaregwa basabaga kurekurwa kuko Ubushinjacyaha butagikora iperereza bityo bakaba batabasha kuryica. Bavuze ko batuye ndetse bakaba banafite umwirondoro uzwi, ariko Urukiko rwemeza ko ubu busabe bwabo nta shingiro bufite.

CSP Kayumba Innocent yavuze ko yifuza kurekurwa kuko umuryango we uri mu kaga kuko afunze kandi akaba atari mu kazi. Yagize ati “Mu bushobozi bwanyu mwandekura.”

Mutamaniwa Ephraim na we yavuze ko yamaze kujuririra icyemezo cy’urukiko kimufunga by’agateganyo.

Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu ushize, abaregwa uko ari batatu bibukijwe ibyaha bakekwaho n’Ubushinjacyaha uko ari bitatu gusa bo bavuze ko ari bibiri kuko ari byo biri muri dosiye. Icyaha cyo kwiba cyangwa ubujura ndetse n’icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo. Icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro itari iyabo bavuze ko ntakiri muri dosiye.

Ubwo Umucamanza yari ahaye umwanya abaregwa, bahise bagaragaza inzitizi bavuga ko icyaha bakoze atari gatozi kuko ari ubufatanyacyaha. Babwiye urukiko ko icyaha cyabazanye mu rukiko cyakozwe n’uwitwa Aman Olivier kuko ari we wakoze ubujura no kwiba uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba afungiye i Mageragere.

Aman Olivier n’ubundi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge aho n’ubundi yari yahamijwe icyaha cy’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.

Related Articles

Leave a Comment